Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo) ririmo M23 rikomeje kugaragaza ubushobozi bwo kwagura ibikorwa byaryo bya gisirikare.
Kimwe mu bihugu byegereye RDC gishobora kwibasirwa n’ibi bikorwa ni u Burundi, bitewe n’uruhare bwagize mu makimbirane yo mu karere.
Iyi nkuru irasesengura impamvu nyamukuru zatuma AFC/M23 igaba igitero ku butaka bw’u Burundi, n’amakosa ya politiki n’umutekano Perezida Evariste Ndayishimiye yaba yarakoze yatumye igihugu cye kijya mu kaga.
Ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Burundi na Kinshasa
U Burundi ni kimwe mu bihugu byemeye kohereza ingabo muri Congo binyuze mu masezerano ya EACRF ndetse no mu yandi masezerano ya gisirikare bwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yizewe yagiye agaragaza ko ingabo za Burundi zagiye zifatanya n’iza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhangana na M23 ndetse na Twirwaneho.
Ibi bikorwa byafashije Kinshasa nubwo bitagize icyo bigeraho, ariko na none bishobora gufatwa nk’ubushotoranyi kuri AFC/M23, by’umwihariko mu gihe ingabo z’u Burundi zifatanya n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.
Gufasha no gucumbikira abanzi ba AFC/M23
Hari ibimenyetso by’uko u Burundi bwabaye icyanzu ku mitwe irwanya AFC/M23 muri rusange. Kuba u Burundi bushinjwa gufasha imitwe nka FDLR, Wazalendo cyangwa abandi bafite aho bahuriye no kurwanya u Rwanda cyangwa Uganda, bituma AFC/M23 ibufata nk’inyongera ku kibazo cya Kinshasa.
Ubwo buryo bw’imikoranire bushobora gutuma Burundi bufatwa nk’umufatanyacyaha w’abanzi.
Kudafata umurongo wa dipolomasi y’ubwigenge
Perezida Ndayishimiye yahisemo kwishyira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuba hagati cyangwa kuba umuhuza.
Uwo mwanzuro wafashwe mu gihe ibindi bihugu bikomeye byo mu karere byagerageje kwirinda kwinjira mu ntambara ifite inkomoko ku mateka maremare y’amacakubiri n’ubusahuzi bwa Congo.
Aho gutanga umusanzu w’amahoro, u Burundi bwahisemo kohereza ingabo ku rugamba rutari urwabwo, binyuranyije n’inyungu z’ubusugire bw’igihugu.
Gushyira imbere inyungu za politiki y’amahanga kurusha iz’igihugu
Kwemera kwinjira mu ntambara ya Congo byatumye u Burundi bwishora mu mibare y’amahanga idashingiye ku nyungu za rubanda rwabwo.
Kuri ubu, AFC/M23 ni ihuriro rimaze kwigarurira igice kinini cy’uburasirazuba bwa Congo, kandi ryiyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ababushyigikiye.
Ibi bivuze ko ibihugu byose bifasha Kinshasa bishobora kuba igipimo cya AFC/M23, ndetse u Burundi bukaba ku isonga kubera icyemezo cyabwo cyo kurwana.
Kuba igihugu cyorohereza ubutasi n’iterabwoba ryambukiranya imipaka
UIgihugu cy’u Burundi gifite amateka akomeye ajyanye n’ubutasi n’ubuhungiro ku mitwe yitwaje intwaro.
Kuba u Burundi butajya bufata ingamba zikomeye zo kurwanya iterabwoba rishingiye ku mipaka, byatumye gifatwa nk’icyambu cyorohereza abanzi ba AFC/M23.
Iyo myitwarire ishobora gutuma AFC/M23 ifata icyemezo cyo kwibasira u Burundi nk’uburyo bwo gukumira icyo gihugu cyangwa kucyigisha isomo ry’uko kwinjira mu ntambara z’abandi bigira ingaruka.
Perezida Ndayishimiye, nubwo yagiye agaragaza ubushake bwo kugarura isura nshya ya politiki y’u Burundi, yakoze amakosa akomeye mu rwego rwa politiki mpuzamahanga n’umutekano.
Kuba yarafashe icyemezo cyo gufatanya na Leta ya Kinshasa mu ntambara ifite imizi miremire y’amacakubiri, ubusahuzi n’ivangura, bituma u Burundi busigara bwishyize mu kaga.
AFC/M23 ishobora kugaba igitero ku butaka bw’u Burundi kugira ngo ihangane n’abayirwanya mu buryo bwa gisirikare na Politiki, kandi icyo gikorwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’iterambere ry’igihugu.
Ni igihe cyo kwibaza niba u Burundi bukwiye gukomeza kuba igikoresho cya politiki y’abandi, cyangwa niba bwakwitandukanya n’imitwe, amahanga n’intambara zishingiye ku nyungu zitari iza bwo.
NB: Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi wa ITYAZO, KWIZERA Yamini