Ku wa Kabiri, ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zishe umugore wateze igisasu hafi ya Bazilika ya Munyonyo, ahari hateraniye imbaga mu kwizihiza abahowe Imana ba Uganda. Uwo mugore yamenyekanye ku mazina atandukanye arimo Aisha Katushabe, Byaruhanga Sumaya, na Kabonesa.
Col Chris Magezi, umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za UPDF, yavuze ko Aisha Katushabe yari azwi n’inzego z’umutekano, ndetse yigeze gutabwa muri yombi mu 2023 akekwaho imikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces).
Ku munsi yiciweho, yari yambaye igisasu cyari kimufashe ku mubiri, asigaje metero 600 ngo agere mu mbaga y’abantu.
Col Magezi yagize ati: “Igikorwa cyakozwe n’itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba cyamufashe akiri mu nzira, igisasu yambaye giturika ubwo yaraswaga, gihitana n’uwari umutwaye kuri moto.”
Katushabe yari umugore wa Muzafaru, umwe mu bagize uruhare mu gutegura igitero cyagombaga kugabwa ku muhango wo gushyingura Gen Paul Lokech mu 2021. Uwo Muzafaru nawe yishwe n’ingabo mu mwaka wa 2021.
Ibi kandi binahurirana n’andi makuru avuga ko Aisha Katushabe yari umukobwa wa Abdul Shaqur, umwe mu barwanyi ba ADF wiyahuye yiturikirijeho igisasu ku cyicaro cya Polisi ya CPS i Kampala mu bitero byabaye muri 2021.
Ubuyobozi bwatangaje ko bwabashije gukumira icyo gitero hakiri kare, bitewe n’amakuru yahawe n’undi muntu wafashwe ku Cyumweru ushobora kuba ari we watanze amakuru y’ingenzi ku migambi ya Katushabe. Uwo muntu kugeza ubu aracyari mu maboko y’inzego z’umutekano.
Col Magezi yasabye abaturage gukomeza kuba maso, cyane cyane mu gihe cy’ibirori cyangwa ibitaramo byitabirwa n’abantu benshi. Yongeyeho ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka byose ngo zihashye iterabwoba mu gihugu hose.