Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Ndayishimiye w’u Burundi utorohewe muri iyi minsi yisanze agiye kurwana indi...

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi utorohewe muri iyi minsi yisanze agiye kurwana indi ntambara ikomeye cyane.

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, Agathon Rwasa, yongeye kuvugira hejuru ashinja ubutegetsi buriho kuyoborana igitugu no guhonyora demokarasi, aho yemeza ko amatora ategerejwe atari ibirori bya demokarasi, ahubwo ari inkinamico iyobowe na CNDD-FDD. 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rwasa yavuze ko amatora y’abadepite n’abayobozi ba za komine ategerejwe ari uburyo bwo gutiza umurindi ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye mu gukomeza kugundira ubutegetsi. 

Ati: “Aya si amatora koko. Ni nk’inkinamico CNDD-FDD yateguye ku buryo bugaragara. Ibi ni ukuririmba demokarasi mu magambo gusa, nyamara mu bikorwa harimo iterabwoba, igitugu n’ivangura.” 

Rwasa yasabye ko habaho inama y’igihugu cyose, ihuza impande zitandukanye, igamije kunenga no kwamagana uburyo igihugu kiyobowe, aho avuga ko hakenewe impinduka zishingiye ku biganiro, ukuri n’ubwisanzure. 

Nk’uko Rwasa yakomeje abivuga, ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye mu gihugu byagaragayemo ubukana n’iterabwoba, aho abaturage benshi batinyaga kugaragaza ibitekerezo bitandukanye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi. 

Ati: “Abaturage baterwa ubwoba n’imbonerakure. Aho hose byageze abantu baracecetse, bamwe bamburwa amakarita y’itora, abandi bagahunga ibikorwa bya politiki.”  

“Kwiyamamaza kwabo ni nk’inkinamico. Nta biganiro mpaka, nta guhangana kw’imitwe ya politiki. Byose bigaragara ko byateguwe mu buryo bwo gutuma CNDD-FDD itsinda ku ngufu.” 

Rwasa kandi yashinje CNDD-FDD gukoresha inzego zose zishinzwe amatora mu nyungu zayo, guhera ku nzego zo hasi kugera kuri komisiyo yigenga ishinzwe amatora, ashimangira ko nta cyizere cyo kugira amatora anyuze mu mucyo. 

Uyu munyapolitiki usanzwe anengwa n’ubutegetsi bwo mu Burundi, yasabye ko Abanyaburundi bahaguruka, bagaharanira impinduka binyuze mu mahoro, kugira ngo igihugu kigere ku buyobozi budaheza kandi bushingiye ku mahitamo y’abaturage. 

Ati: “Igihugu cyacu kirimo gutwarwa mu cyerekezo kigayitse. Niba tudahagurukiye rimwe, tuzasanga demokarasi yarasibwe burundu.” 

Ibi Rwasa abivuze mu gihe u Burundi buri mu myiteguro y’amatora ateganyijwe, ariko bikomeje kuvugwa ko ayo matora ashobora kuba adaha amahirwe ingufu za politiki zitavuga rumwe n’ubutegetsi. 

Mu gihe igihugu cy’u Burundi cyitegura amatora y’abadepite n’abayobozi ba za komine, Perezida Evariste Ndayishimiye ahanganye n’igitutu gikomeye gituruka imbere mu gihugu.  

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Agathon Rwasa, baramushinja kuyoborana igitugu, kubangamira demokarasi no gutegura amatora mu buryo bw’amanyanga. Ibi biri gukurura umwuka mubi wa politiki, aho abaturage batari bake batangiye gutinya kwitabira ibikorwa bya politiki kubera ubwoba n’iterabwoba. 

Indi ntambara Perezida Ndayishimiye yisanze ahanganye na yo ni iy’ishusho y’ubuyobozi bwe ku rwego mpuzamahanga.  

Abasesenguzi bemeza ko uburyo amatora ategurwamo bushobora kugabanya icyizere cy’u Burundi mu ruhando rw’ibihugu by’amahanga n’abaterankunga, cyane cyane mu gihe ibirego bijyanye n’ivangura, iterabwoba n’iyicarubozo bikomeje kugarukwaho.  

Kuba abashinzwe umutekano n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi bashinjwa guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishobora gutuma amahanga akomeza gufata u Burundi nk’igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu. 

Ibi byose bishyira Perezida Ndayishimiye mu mwanya uremereye, aho agomba guhitamo hagati yo gukomeza inzira y’igitugu ishobora gutuma atakaza icyizere imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, cyangwa kwemera ko habaho ibiganiro nyabyo n’impinduka mu mitegurire y’amatora. 

Iyi ni intambara itandukanye n’izindi, kuko ikubiyemo urugamba rwo kurengera isura y’ubuyobozi bwe, ubusugire bw’igihugu n’amahoro arambye. Iyo ntambara si iy’amasasu, ahubwo ni iy’ubwenge n’ubushishozi mu miyoborere. 

Agathon Rwasa uducana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe