Monday, May 12, 2025
Monday, May 12, 2025
spot_img
HomePolitikeUyifungiwemo asohoka ari uko ahaye Gitifu amafaranga: Abaturage bahiye ubwoba nyuma y’uko...

Uyifungiwemo asohoka ari uko ahaye Gitifu amafaranga: Abaturage bahiye ubwoba nyuma y’uko hashyizweho kasho itazwi n’ubuyobozi bw’umurenge

Mu kagari ka Kizura, umurenge wa Gikundamvura, abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba nyuma y’uko hashyizweho kasho itazwi n’ubuyobozi bw’umurenge, aho ngo bafungirwa binyuranyije n’amategeko, bagasohoka gusa ari uko batanze amafaranga ku muyobozi w’akagari. 

Bamwe mu baturage baganiriye na RadioTV10 ducyesha aya makuru bavuga ko iyo kasho itari izwi ku rwego rw’ubuyobozi bw’akarere cyangwa urwego rushinzwe ubutabera, imaze igihe ikoreshwa nk’uburyo bwo gukandamiza abavuga ibitagenda neza. 

Umwe muri bo yagize ati: “Wafungwa icyumweru cyose utarezwe, nta nyandiko, nta mukozi w’iperereza uhari. Iyo utanze amafaranga ni bwo urekurwa.”  

Aba baturage bavuga ko amafaranga yakwa ashobora kugera ku bihumbi 50 ku muntu. 

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko biramutse ari ko biri byaba ari urugomo rukorerwa abaturage bityo ko bigiye gukurikiranwa. 

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, hemejwe ko amakuru y’iyo kasho itemewe yamaze kugera ku buyobozi, kandi ko ibikubiye muri ayo makuru nibusangwa ari ukuri bizafatwa nk’urugomo rukorerwa abaturage. 

Buti: “Ntidushobora kwihanganira ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamira uburenganzira bwa muntu. Turahita dutangira iperereza.” 

Abakurikirana ibya politiki n’imiyoborere bavuga ko ibi ari ikimenyetso cy’icyuho mu mikorere y’inzego z’ibanze, aho bamwe mu bayobozi bashobora kwishyiriraho amategeko bakayakoresha bagamije inyungu bwite. 

Umusesenguzi mu by’amategeko Me Jean Bosco Rugira avuga ko gufunga umuntu nta cyemezo cy’urwego rubifitiye ububasha ari ukwica amategeko.  

Yagize ati: “Uretse kuba ari icyaha, ni n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bwemewe n’amategeko mpuzamahanga n’aya Repubulika y’u Rwanda.” 

Aba baturage basaba inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi kubasanga aho bari, bagakurikirana ibyo bavuga ko ari ihohoterwa rimaze kuba nk’akarande. 

Umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru yagize ati: “Twabuze epfo na ruguru, ariko turacyizera ko Leta izatabara.” 

Icyitonderwa: Iyi nkuru izakomeza gukurikirwa uko amakuru mashya azagenda aboneka, cyane cyane ku bijyanye n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi nyuma y’iperereza. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe