Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeIbyo Joseph Kabila yaganiriye na AFC/M23 nyuma yo guhura n'abayobora amadini, abayobozi...

Ibyo Joseph Kabila yaganiriye na AFC/M23 nyuma yo guhura n’abayobora amadini, abayobozi gakondo ndetse n’abacuruzi muri Kivu y’Amajyaruguru

Nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro byimbitse n’abayobora amadini, abayobozi gakondo ndetse n’abahagarariye ubucuruzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Perezida wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nyakubahwa Joseph Kabila Kabange, yongeye guhura n’abayobozi ba AFC/M23 mu nama yabereye muri rezidansi ye iherereye i Kinyogote, mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025. 

Iyo nama yakozwe afatanyije na Me Moïse Nyarugabo, ikaba yarahuje impande zitandukanye zirimo n’abagize ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23, igamije gusuzuma ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi bihangayikishije ako karere. 

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bitabiriye iyo nama, ibiganiro byibanze ku bibazo bikomereye intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo, birimo: Icyifuzo cyo gusubiza impunzi n’abimuwe mu byabo mu buryo butekanye.  

Harimo kandi Kuvugurura gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi (agro-pastoralisme), Kurwanya ruswa n’akarengane, Gusesengura amasezerano ya “Miners for Security”, akomeje gutera impaka mu baturage. 

Mu butumwa yatanze nyuma y’ibiganiro n’abayobozi gakondo, Kabila yagize ati: “Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi gakondo ba Kivu y’Amajyaruguru. Bansabye inama n’ubuyobozi bushingiye ku bwenge n’uburambe mu nyungu z’amahoro n’iterambere.” 

Yakomeje agira ati: “Ibyifuzo byabo ni ibyifuzo byanjye: kugarura impunzi mu byabo, kuzahura ubuhinzi n’ubworozi, kurangiza ruswa n’akarengane, ndetse n’ibibazo bijyanye n’amasezerano ya ‘Miners for Security’. Ndongera kwemeza ubushake bwanjye bwo gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu.” 

Mwami Nicolas Kalinda, umwe mu bayobozi gakondo bitabiriye iyo nama, yatangaje ko baganiriye na Kabila ku buryo amahoro arambye yagaruka mu burasirazuba bwa Congo, ndetse ngo bagize umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo byubaka. 

Yagize ati: “Twagaragarije Nyakubahwa Kabila ko dukeneye umuntu uduhuza, uturinda amacakubiri no gukomeza kuba ijwi ry’abatagira kivugira. Turashima ko yagaragaje ubushake bwo kuba umuhuza n’umutware w’amahoro.” 

Nk’uko byatangajwe n’abari ahabereye ibiganiro, gahunda y’ibiganiro bihuriweho n’impande zitandukanye izakomeza mu minsi iri imbere, hagamijwe kugera ku masezerano afatika yo kugarura ituze n’ubwiyunge bw’igihugu. 

Joseph Kabila, wigeze kuyobora igihugu imyaka irenga 18, akomeje kwiyegereza imitima y’abaturage bo mu burasirazuba, aho akomeje kwigaragaza nk’umuhuza ushyize imbere amahoro kurusha politiki ishingiye ku makimbirane. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe