Imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo ku wa Gatandatu i Rugezi hagati y’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije na M23 ku ruhande rumwe, n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye leta zirimo iza Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, ku rundi ruhande.
Nk’uko amakuru y’ahabereye imirwano yemezwa na Kivu Pride News, iyo ntambara yatewe n’ibitero byateguwe neza byakozwe n’izo ngabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo mu duce twari dusanzwe tugenzurwa na Twirwaneho na M23. Ahabereye imirwano ikomeye ni i Mundegu, Kuw’Ihene na Nyakirango, muri Rugezi.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kivu Pride News, Bwana CEO Jean de Dieu, Intumwa y’Amahoro y’Abanyamulenge ibarizwa muri Australia, yagaragaje impungenge zikomeye ku kwiyongera k’urugomo, anasaba ko amahanga yabyitaho byihuse.
CEO Jean de Dieu yagize ati: “Turimo tubona indi ntambwe y’igeragezwa ryo kurimbura ubwoko bwacu. Ibirimo kuba i Rugezi si ibikorwa bya gisirikare bisanzwe, ni umugambi wo gukuraho mu buryo bw’ubugome Abanyamulenge, Abatutsi n’Abanyhema.”
Kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru, ingabo za Twirwaneho na M23 zasubije inyuma abari bazigabyeho ibitero, zigarurira utundi duce tw’ingenzi hafi ya Gasiro, twari twafashwe mbere n’ihuriro ry’abarwanyi bashyigikiwe na leta mu bitero byo mu mpera za Werurwe.
Nubwo batsinzwe bakanahombera mu bitero bari bagabye, amakuru yizewe yemeza ko izo ngabo za leta n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kugaba ibindi bitero bishya. Imirwano yatangiye ahagana saa kumi z’igitondo (5:00 AM) irakomeza umunsi wose.
CEO Jean de Dieu yabwiye Kivu Pride News ati: “Bagenda baza bafite intwaro nyinshi n’urwango rwinshi, n’iyo batsinzwe, bahita bongera kwisuganya bakaza kongera gutera. Ubu bwicanyi bugamije kunaniza abantu bacu no kubima uburenganzira bwo kubaho.”
Kugeza ubu, guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ntiyigeze igira icyo ivuga ku byabaye muri iyi weekend, ariko abaharanira uburenganzira bwa muntu bamaze gutangaza impungenge ku bijyanye n’impunzi zikomeje guhunga mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
CEO Jean de Dieu yasabye imiryango yo mu karere n’iy’isi yose kugira icyo ikora mu maguru mashya kugira ngo harindwe abantu bashobora kugirirwa nabi.
Ati: “Ndahamagarira Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ndetse n’ibihugu byose bikunda amahoro — mureke gutegereza igihe bizaba byarangiye. Abanyamulenge bararimo guhigwa bukware. Dukeneye kurindwa, aho kugira ngo tubure ijwi mu ruhando rwa politiki.”
Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga, umwuka wari mubi cyane muri ako gace, kandi byitezwe ko indi mirwano ishobora kongera kwaduka igihe icyo ari cyo cyose.