Wednesday, October 23, 2024
spot_img

Coup d’etat muri RDC:  «Vital Kamerhe Ni nkimvunja kuri Felix Tshisekedi» Ukuri kose ni uko byagenze ndetse naho bigeze

Umuvugizi w’igisirikare cya Republika iharanira Demokrasi ya Congo, Gen Sylvain Ekenge yamenyesheje yatangaje ko igisirikare cya FARDC cyaburijwemo umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwa RDC kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.

Aya makuru kandi akomeza avuga kandi ko ababigizemwo uruhara bafashwe.

Andi makuru agera ku munyamakuru wa ITYAZO avuga ko abo bateye bamwe bamaze guhunga ariko abanda barafatwa.

Abantu bitwaje intwaro n’ibendera rya Republika iharanira Demokrasi ya Congo/Zaire, bateye ku rugo rwa Vital Kamerhe kuri iki cyumweru.

Kubera ko Kamerhe atuye mu gace kabarizwamo izindi nzego nkuru z’igihugu, amasasu akimara kuvuga inzego z’umutekano zahise zihagera, zirasana n’abateye kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Ibinyamakuru by’i Kinshasa byatangaje ko imodoka za gisirikare zagaragaye hafi ya hoteli Pullman zafunze imihanda igera ku biro bya Perezida.

Amasasu kandi yumvikanye mu bindi bice bya Kinshasa ku buryo ambasade y’u Buyapani muri uwo mujyi yatanze intabaza ku baturage b’u Buyapani bahaba, kuguma mu ngo zabo.

Abapolisi babiri nibo bivugwa ko baguye muri iyo mirwano, mu gihe umwe mu bateye na we yishwe ariko umubiri we ukajyanwa na bagenzi be.

Ntabwo abakoze ibyo baramenyekana icyakora hatangajwe ko Vital Kamerhe watewe ameze neza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments