Mu gihe benshi bari kuvuga ku gace k’amashusho karimo gusomana muri filime “The Love’s Cage”, umwe mu bakinnyi b’iyo filime, Masezerano Ezechiel, yemeje ko yahise atangira guhura n’ibibazo bikomeye biturutse ku ruhare yakinnye hamwe na Natacha Ndahiro.
Mu butumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, umuntu uri mu bamwegereye yatangaje ko Masezerano amaze iminsi atorohewe n’imibereho, kubera ko filime yakinnye isa nk’iyubatse isura itari nziza imbere y’ababyeyi be, inshuti, ndetse n’umukunzi we.
Masezerano yemeza ko nubwo yari yarabwiye umukunzi we ko iyi filime izasohoka, ngo ntiyari yiteze ko byari gutuma habaho ukutumvikana gukomeye hagati yabo.
Yagize ati: “Nari niteguye ko ari akazi nk’akandi, ariko sinigeze nibwira ko bizagira ingaruka zikomeye ku mubano wanjye n’abantu ba hafi mu buzima.”
Ibi bibaye mu gihe Natacha Ndahiro, umukobwa wamaze kubaka izina mu ruganda rwa sinema nyarwanda, we avuga ko ibyo yakinnye atari ikintu kidasanzwe ahubwo ari igice cy’akazi asanzwe akora nk’umukinnyi wa filime.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, Natacha yasobanuye ko we nta kibazo abibonamo kuko abamwegereye bazi neza akazi akora.
Yagize ati: “Njye abantu mbana na bo cyane ni umuryango wanjye n’abo dukorana kandi abo bose bazi akazi nkora. Ibyo twakoze ni ibintu tubona mu zindi filime tukabona ni ibintu bisanzwe.”
Natacha yanavuze ko icy’ingenzi kuri we atari ibyo akina, ahubwo ni aho iyo filime igera n’uko imufasha mu rugendo rw’umwuga.
Yagize ati: “YouTube ni isoko rito ntakiniraho ibyo bintu rwose, ariko niba ari filime izaca kuri Netflix, icyo ni ikintu kigiye kumpindurira ubuzima, nzambara ubusa njyende nkore filime.”
Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye gutandukanya akazi n’imyitwarire y’umuntu ku giti cye.
Ati: “Filime ni akazi. Gusomana si ubuzima bwanjye. Ikibazo ni uko abantu bareba igice kimwe cy’amashusho bagahita batekereza byinshi kurusha ubutumwa filime itanga.”
Masezerano nawe yunze mu ry’iyo mvugo, avuga ko abantu bakwiye kwiga kureba filime hashingiwe ku butumwa buyirimo aho kwibanda gusa ku duce turimo amarangamutima.
Yagize ati: “Iyo ufashe akanya ugasobanukirwa n’icyo filime ishaka kuvuga, uva mu kwirebera gusa ugatangira gusobanukirwa.”
Filime “The Love’s Cage” ikomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku gace kagaragaramo aba bombi basomana, kagiye hanze mbere y’uko filime yose isohoka.
Ubu benshi bari gukomeza kwibaza niba sinema nyarwanda igiye kujya igaragaramo amashusho nk’ayo asanzwe aboneka mu zindi sinema zo hanze, cyangwa niba hakenewe gushyirwaho umurongo ngenderwaho unagaragaza aho umuco uhagaze.