Ihuriro rya politiki n’igisirikare rya AFC/M23 ryatangaje ko rifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko u Burundi buri guha intwaro n’amafaranga imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo n’Imbonerakure, mu rwego rwo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko amakuru y’iki gikorwa cyagizwe ibanga bayamenye nyuma yo gufata abarwanyi ba FDLR, Wazalendo na FARDC, bari bamaze iminsi bagabye ibitero mu Mujyi wa Goma n’inkengero zawo.
Ati: “Turashima ubunyamwuga bwa AFC/M23 kuko ibikorwa byayo ntibyagarukiye ku guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili gusa, ahubwo byanatumye tumenya uruhare rusesuye rwa Leta y’u Burundi mu gucumbikira no gutera inkunga imitwe y’abicanyi.”
Kanyuka yagaragaje ko intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare biri gukoreshwa na Wazalendo muri ibi bihe byatanzwe n’u Burundi, bikanahererekanywa n’insoresore zo mu mutwe w’Imbonerakure, zoherezwa ku butaka bwa Congo zijyanywe mu bikorwa byo kwibasira abasivili b’Abatutsi, cyane cyane mu bice bya Uvira.
Kanyuka yakomeje agira ati: “U Burundi buri kohereza Imbonerakure n’ingabo zabwo mu buryo butemewe, kugira ngo zifashe Kinshasa mu bikorwa byo kwica abaturage no gusenya ibiganiro by’amahoro.”
Ibi bije mu gihe tariki ya 23 Mata 2025, AFC/M23 na Leta ya Congo bari basinye amasezerano y’amahoro i Doha muri Qatar, agamije gushakira amahoro burundu uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiganiro byari byitezweho gutanga umusaruro w’amahoro arambye, ariko AFC/M23 ivuga ko ibikorwa biri gukorwa na Kinshasa bifatwa nk’ugusubiza inyuma iyo nzira.
AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga n’abareberera amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwitonda no gutabara vuba, kuko ibikorwa u Burundi n’imitwe ya Wazalendo barimo gukora bishobora kubyutsa indi ntambara ifite imizi ya jenoside.
Iri huriro ryatangaje ko ryiteguye gukomeza kurinda abasivili, gusenya imitwe y’iterabwoba no kwitabara igihe cyose bikenewe.
AFC/M23 ikaba yaratangaje iti: “RDC irimo kurenga ku masezerano yagiranye na twe imbere y’abahuza. Ntidushobora kurebera ubwo abaturage bakomeje kwicwa n’imitwe igaburirwa n’ibihugu bituranyi.”
Ibirego bivugwa na AFC/M23 si bishya kuri Leta y’u Burundi, kuko no mu bihe byashize yagiye ishinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Icyakora, kuba ibi bikorwa bivugwa bibaye mu gihe hari ibiganiro by’amahoro birimo n’ibihugu nka Qatar bikigaragaza ubushake bwo kubikomeza, bishyira igitutu ku Burundi no kuri Kinshasa kugira ngo bisobanure uruhare rwabyo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere.