Amakamyo agera kuri 40 atwaye ibikoresho by’Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), yagaragaye ku muhanda Rubavu–Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi, ashyira mu bikorwa icyiciro cya kane cy’ikorwa ry’icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bwa gisirikare bw’uyu muryango.
Ibi bikoresho byanyujijwe mu Rwanda nk’uko byagenze no mu byiciro bitatu byabanje, aho inzira yanyurwagamo yaturukaga i Goma, igakomeza i Rubavu, Musanze, Kigali, hanyuma bikerekeza muri Tanzania, mu Karere ka Chato.
Kuri ubu hibanzwe ku gutwara ibikoresho byifashishwaga ku rugamba, birimo imodoka z’intambara, ibikoresho biremereye n’ibindi byafashwe mu bikorwa byo guhangana na AFC/M23.
Bamwe mu baturage babonye uyu murongo w’amakamyo bavuga ko hari ibifite amahema abitwikiriye, mu gihe ibindi byari bipakiye muri kontineri.
Ibi bikorwa bije nyuma y’icyemezo cyafashwe ku wa 13 Werurwe 2025 n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC, cyo guhagarika burundu ubutumwa bw’Ingabo za SAMIDRC mu burasirazuba bwa RDC, nyuma y’amezi atari make y’ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro mu Karere ka Kivu.
Ingabo za SAMIDRC zigizwe n’abasirikare baturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Nubwo hari bamwe muri bo bakomeje gucyurwa, benshi baracyari mu bigo bya gisirikare biherereye i Goma no mu nkengero za Sake, aho bategereje guhabwa amabwiriza arambuye ajyanye no kuva muri RDC.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya, aherutse gutangaza ko ibikorwa byo gucyura abasirikare n’ibikoresho bizarangirana n’ukwezi kwa Gicurasi 2025.
Ariko, Umuvugizi w’izi ngabo, Rear Admiral Prince Tshabalala, we yigeze kuvuga ko iki gikorwa kizarangira mu kwezi kwa Kamena 2025, bitewe n’uburyo butandukanye bw’imigendekere y’ibikorwa.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatangajwe n’inzego za gisirikare z’u Rwanda cyangwa izo mu karere ku bijyanye n’imikoranire mu gucyura izi ngabo, ariko ibikorwa birakomeje ku muvuduko uri hejuru, hagamijwe kurangiza ubutumwa bwa SAMIDRC mu buryo bwihuse kandi butekanye.