Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Adekunle Gold na The Ben bashyizwe kurutonde rw’abahanzi bimena  Bazasusurutsa abafana b’irushanwa rya basketball africa league (bal)  Ririkubera muri bk arena.

Mu gihe Irushanwa rya basketball africa league (BAL) ubu ribura icyumweru ngo rigere ku musozo nka ayandi marushanwa yose yo ku isi Ubusanzwe imikino ya nyuma ababishinzwe batumizaho ibyamamare  byo hejuru haba muri siporo no mumuziki ku isi yose kugirango bashimishe abafana na hano mu Rwanda niko bimeze ubu hatumijwe umuhanzi wo muri nigeria ADEKUNLE  GOLD wamamaye cyane muri africa ndetse no ku isi muri rusange aho we na The ben batumiwe nka bahanzi bakuru.

Amakuru yizewe agera ku munyamakuru wa ITYAZO avukaga ko atari bahanzi gusa bategerejwe kuko hatumiwe n’abandi bahanzi basanzwe bo mu Rwanda babiciye bigacika harimo nka Chris Eazy, Ish Kevin, Kevin Kade, Ariel Wayz, Kivumbi King, Bwiza, Ishami Talent, Inganzi Ngari cultural troupe and Kenny Sol.

Abo bahanzi batoranijwe bakazaba basusurutsa abakunzi ba BAL muri kimwe cya kabiri cy’irangiza nkuko byateguwe n’ubuyobozi bwa BAL.

Inganzo ngari nibo bazatangiza igikorwa cyo gufungura umukino wo kuwa 24 gicurasi naho JUNO Kizigenza na ADEKUNLE Gold bakazatarama mu gice cya 2 cy’umukino uzaba uhuza ikipe yo muri LIBYA yitwa AL AHLY n’indi yo muri africa y’epfo yitwa CAPE TOWN TIGERS RUB SHOULDERS

Mu gihe THE BEN na ISHAMI TALENT bo bazasusurutsa abafana kuri finali izaba kuwa 1 Kamena 2024.

THE BEN na ISHAMI TALENT bo bazasusurutsa abafana kuri finali
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments