Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugenda uhungabana umunsi ku wundi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yafashe icyemezo cyatunguye benshi: yanze guha inzira Joseph Kabila Kabange, wahoze ayobora RDC, kugira ngo anyure ku butaka bwa Uganda ajya mu mujyi wa Goma.
Amakuru yizewe yemeza ko Kabila yari afite umugambi wo kwinjira muri Goma anyuze ku butaka bwa Uganda, anyuze ku mupaka wa Bunagana, utari kure y’aho M23 imaze iminsi irwanira urugamba rukomeye. Nyamara, ubwo Museveni yabimenyeshwaga, yahise atanga itegeko ribuza Kabila kwambuka.
Impamvu y’iki cyemezo ntishidikanywaho: Uganda iri mu mubano wihariye na leta ya Perezida Félix Tshisekedi, kandi bigasangira ibikorwa bya gisirikare byo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF. Kuba Museveni yakwemerera inzira Kabila, ushinjwa na Kinshasa gufatanya na AFC/M23, yari kuba ashyize umubano we na RDC mu kaga.
Umudipolomate wo muri Uganda, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye ikinyamakuru ChimpReports ko “kwemerera Kabila agakoresha ubutaka bwa Uganda yinjira i Goma hagenzurwa na M23, byakwangiza umubano ukomeye Kampala ifitanye n’ubuyobozi bwa Tshisekedi.”
Ibi bikomeje gukurura impaka cyane ko n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko adashyigikiye ko Kabila yagaruka ku butegetsi, amushinja ko yananiwe guteza imbere RDC.
Nubwo Uganda yamwangiye, amakuru avuga ko Kabila yaje kugera i Goma akoresheje inzira yindi binavugwa ko yaba yaranyuze mu Rwanda, nubwo nta gihugu na kimwe kirabyemera ku mugaragaro. Gusa ubwo ibi byatangazwaga, ishyaka rya Kabila, PPRD, ryahakanye iby’izo ngendo, rivuga ko ari ibihuha.
Mu gihe Kinshasa yamenyaga amakuru yo kugera kwa Kabila i Goma, yahise itangaza ko igiye kumukurikirana mu nkiko ndetse inafatira imitungo ye. Ibi bikaba ari kimwe mu bimenyetso by’umubano ugera aharindimuka hagati y’uwahoze ari Perezida n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Nubwo Kabila na Museveni bagize ibihe by’ubufatanye mu bihe byashize, urwikekwe rwarazamutse cyane mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa Kabila.
Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko ubwo Kabila yari ku butegetsi, yirinze kenshi ubufatanye mu kurwanya ADF, ndetse akabuza ingabo za Uganda kwinjira muri Congo, kabone n’iyo byabaga bikenewe mu guhashya iterabwoba.
Ibi byose byatumye Museveni amureba ikijisho, none birangiye amwangiye no gutambuka ku butaka bwe.