Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Polisi yarashe umugabo wageragezaga gutwika urusengero azira ibyo yashakaga gukorera abari baje kumufata

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cy’u Bufaransa, Gérald Darmanin, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, abapolisi b’u Bufaransa barashe umuntu witwaje intwaro washakaga gutwika isinagogi mu mujyi wa Rouen. 

Minisitiri Darmanin yavuze ko uyu mugabo yari yitwaje icyuma, mu gihe yasatiraga polisi yahise imurasa agwa aho. Mu gihe, Nicolas Mayer-Rossignol usanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Rouen, yatangaje ko igitero cyagabwe ku rusengero kitagize ingaruka ku muryango w’Abayahudi gusa, ahubwo ko umujyi wose wagezweho n’ingaruka. 

BBC ivuga ko abapolisi bahamagawe nyuma y’uko hagaragaye umwotsi uva mu rusengero. Ubwo uyu mwotsi wagaragaraga abashinzwe kuzimya inkongi batabariye hafi nta muntu urayipfiramo. 

Umushinjacyaha wo muri ako gace yavuze ko iperereza rigikomeje kuri icyo gitero cyari kigamije gutwika urusengero. Minisitiri Darmanin, yashimiye abapolisi kubera ubwitange n’ubutwari bagize. 

Mu gihe uyu muyobozi yanaboneyeho gutangaza ko Polisi yarashe uwakoze ibyo ubwo yageragezaga kubarwanya yitwaje icyuma. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments