Friday, May 9, 2025
Friday, May 9, 2025
spot_img
HomePolitikeAbasirikare batatu b’u Rwanda baguye ku rugamba batandatu barakomereka nyuma yo kugwa...

Abasirikare batatu b’u Rwanda baguye ku rugamba batandatu barakomereka nyuma yo kugwa muri Ambush batezwe n’umwanzi

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko abasirikare batatu bacyo bari mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, baguye mu gico batezwe n’ibyihebe, abandi batandatu bagakomereka. 

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa RDF rivuga ko icyo gitero cyabaye mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa, riri mu Karere ka Macomia, ahari ibikorwa bikomeye by’imitwe y’iterabwoba ikomeje guteza umutekano muke muri ako gace. 

RDF yababajwe no gutangaza ko abasirikare batatu bacu bapfuye baguye ku rugamba mu gihe bari mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe.  

Aba basirikare barwanye intambara ishyushye nyuma yuko baguye mu gico. Abandi batandatu bakomeretse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga. 

U Rwanda rumaze imyaka irenga itatu rwohereje ingabo muri Mozambique mu rwego rwo gufasha guhashya imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, ahari ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka irenga itanu uterwa n’abarwanyi bifitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (ISIS). 

Kuva ingabo z’u Rwanda zagerayo mu 2021, zafashije Leta ya Mozambiqe kwisubiza ibice byinshi byari byaraguye mu maboko y’imitwe y’iterabwoba, harimo n’Umujyi wa Palma na Mocímboa da Praia, byari bimaze igihe mu maboko y’abarwanyi. 

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko gikomeje ubufatanye n’ingabo za Mozambike n’iz’Umuryango wa SADC mu bikorwa byo guhashya burundu izo nyeshyamba, no gusigasira umutekano w’abaturage. 

Ubuyobozi bwa RDF bwihanganishije imiryango y’abaguye ku rugamba, bunashimira ubutwari n’ubwitange bwabo mu guharanira amahoro n’umutekano muri Afurika. 

Andi makuru

Igitekerezo 1

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe