Monday, May 5, 2025
Monday, May 5, 2025
spot_img
HomePolitikeAbaturage bakiri mu matwara y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

Abaturage bakiri mu matwara y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageneye ubutumwa bukomeye AFC/M23.

Nyuma y’aho M23 ibohoreye umujyi wa Kaziba n’inkengero zawo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, abaturage benshi batangiye kugaruka mu byabo, bagaragaza ko bongeye kumva ituze n’umutekano nyuma y’igihe kinini bahunze cyangwa babayeho mu bwoba. 

Umuturage utuye muri ako gace yabwiye umunyamakuru wa ITYAZO ko kuva M23 yafata Kaziba, barushijeho kumva amahoro, batangiye gusinzira neza, ndetse n’ibikorwa by’iterambere bikaba byarafashe indi ntera.  

Gusa, yakomeje aragaragaza impungenge zikiri mu bice bitaragerwamo n’abasirikare ba M23, cyane cyane mu duce twa Ifo turimo ama “groupements” atarabohozwa nka Rhanga, Kabembe na Namumbu. 

Muri Ifo, haravugwa ama “groupements” ane, ariko kugeza ubu M23 imaze gufata kamwe gusa. Ahandi hasigaye, haracyagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Congo, zirimo FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.  

Abaturage bavuga ko muri ibyo bice ubuzima bugoye bukomeje, harimo gufatwa ku ngufu kw’abagore n’abakobwa, n’ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu. 

Umwe mu baturage yagize ati: “Igituma tuvuga ko amahoro ataragera i Kaziba hose, ni uko hari amagrupema yo muri Ifo akirimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi na FARDC.” 

“Baraduhohotera, bafata abagore n’abakobwa ku ngufu. Turasaba ko M23 yaza ikabohoza ibi bice kugira ngo natwe tugere ku mahoro nk’ayo abari i Kaziba bafite muri iki gihe.” 

Mu bice bikiri mu maboko y’ingabo za Leta, nka Uvira, Baraka na Fizi, haracyavugwa ibikorwa by’ubwicanyi, ubujura bukabije n’iterambere ritihuta.  

Abaturage baho bavuga ko batagira amahoro nk’ay’abo bagenzi babo bo mu mijyi yamaze kubohozwa na M23. 

Bagasoza bavuga ko aho M23 imaze kugera, abaturage babayeho batekanye kandi batangiye kwiyubaka. 

Umwe muri bo ati: “Izi nshuti zatuzaniye amahoro mu bice byose zafashe. Ariko ibice bikirimo Wazalendo na bagenzi babo ababituriye barababaye sinakubwira. Twizera ko n’ahandi hose bazahabohora.” 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe