Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu batatu bo mu muryango umwe batuye mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana, mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi.
Nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye, abicanyi bateye urugo rwa Murihano David ahagana saa sita n’igice z’ijoro. Umwe muri bo yabanje kwinjira mu rugo, agezemo arasa, hanyuma afungurira bagenzi be ngo binjire.
Umwana wa Murihano wari mu nzu yarabibonye, atabaza abandi ngo babyuke. Abicanyi bamaze gufungura urugi bahise barasa Murihano David mu mutima. Umuhungu we mukuru washakaga gutabara se na we yarashwe, arwana n’umwe mu bicanyi, bombi barakomereka bikomeye.
Undi muntu wari wagendereye uwo muryango avuye mu Rwanda, na we amaze kugera aho barasiranaga, yahise araswa mu mutwe n’abo bicanyi ahita apfa.
Umwe mu bagize umuryango w’abiciwe yavuze ko abo bagizi ba nabi batari abajura, kuko abo bantu bishwe bari barabanje kubwirwa ko hari gahunda yo kubica.
Ibi byabaye bikomeje guca ibintu mu mitima y’Abanyamulenge benshi baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko abo bishwe babarwa muri iryo tsinda ry’ivangura rikomeje guhura n’ubugizi bwa nabi.
Umujyi wa Goma umaze igihe warazahajwe n’umutekano muke, uterwa n’intwaro nyinshi ziri mu maboko y’abaturage.
Ibi byarushijeho gukomera kuva mu kwezi kwa Mutarama ubwo ingabo za Leta zasize intwaro nyinshi mu mihanda ziri guhunga abasirikare ba M23 ubwo bari bamaze kwigarurira ibice bimwe by’umujyi.
Byongeye kandi, Goma icumbikiye abarwanyi b’amatsinda ya Wazalendo na FDLR, imitwe Leta ya Congo yari yarahamagaye ngo iyifashe kurwanya M23. Iyi mitwe yombi nayo iri mu bagira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano.