Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi nta biganiro biriho muri iki gihe, kandi ko igihe cyo kuganira ku kuzahura umubano kitaragera.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot, aherutse gusura ibihugu bitandukanye byo mu Karere, birimo Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu ruzinduko rwe muri Uganda, Prévot yagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni, baganira ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Icyakora, nyuma yaho hatangajwe ko yanavuze ko Uganda ishobora gufasha mu kunga u Rwanda n’u Bubiligi.
Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na RBA ku mugoroba wo ku wa mbere, yavuze ko ayo makuru bayamenye biciye mu itangazamakuru, kuko nta buryo Leta ya Uganda cyangwa indi nzego zabimenyeshejemo u Rwanda.
Yagize ati: “Ayo makuru twarayabonye mu binyamakuru, ntabwo twigeze tubihabwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Uganda cyangwa undi uwo ari we wese.”
Yakomeje ashimangira ko kuri ubu, icyihutirwa kuri Guverinoma y’u Rwanda ari ugushaka umuti w’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Icyo turiho ubu ni ugushaka igisubizo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ibijyanye n’u Bubiligi bizaganirwaho mu gihe gikwiye. Kuba Minisitiri w’u Bubiligi yarasuye ibindi bihugu byo mu Karere ni uburenganzira bwe, ariko ibyo yakoranye n’abo bahuye ntibireba u Rwanda.”
Yabajijwe niba igihe nikigera u Rwanda rwazaba rwiteguye kwakira ibiganiro n’u Bubiligi, maze asubiza ko kugeza ubu icyo gihe kitaragera.
Yagize ati: “Ibyo bizarebwaho igihe gikwiye, ubu turi mu bibazo bikomeye byo mu Karere, ibyo by’u Bubiligi bizasuzumwa mu gihe cyabyo.”
Ibi byose bibaye nyuma y’uko mu kwezi kwa Werurwe 2025, u Rwanda rwahagaritse umubano warwo n’u Bubiligi, rutegeka ko abadipolomate b’u Bubiligi bava ku butaka bwarwo.
Icyo gihe, u Rwanda rwanahagaritse imishinga y’iterambere u Bubiligi bwari bufite mu gihugu ifite agaciro karenga miliyoni 95 z’amayero, runabuza imiryango itari iya Leta – yaba iy’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga – kugirana imikoranire na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.
Ibyo byemezo byaturutse ku birego by’u Bubiligi byashinjaga u Rwanda gufasha M23 ikorera muri RDC – ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana ndetse runamagana imvugo z’u Bubiligi, rushinja iki gihugu uruhare mu mateka mabi y’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, aho rwagize uruhare mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda, RDC n’u Burundi.