Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, icyiciro cya kabiri cy’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), zari zaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyatashye kinyuze mu Rwanda nyuma yo gutsindwa bikomeye na M23.
Ahagana saa mbili z’ijoro, amakamyo manini abarirwa muri 35 yari yikoreye ibikoresho by’izi ngabo yahagurutse mu karere ka Rubavu, anyura mu mujyi wa Musanze saa 21:50, bikekwa ko yageze i Kigali mu masaha ya saa sita z’igicuku.
Aya makamyo yari aherekejwe n’ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu, mu rwego rwo kubarinda no kubaha inzira y’amahoro kugeza basohotse mu gihugu.
Aba baasirikare bavuye mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, yari yagize uruhare muri gahunda ya SAMIDRC yo kurwanya M23 ku ruhande rwa Leta ya RDC.
Gusa, kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka, zagiye zigabanya imbaraga nyuma yo kugotwa mu mujyi wa Goma, aho M23 yabatsinze ikabirukana ndetse ikigarurira uyu mujyi ukomeye mu burasirazuba bwa Congo.
Icyiciro cya mbere cy’izi ngabo zatashye ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi, bikaba bivuze ko kuva icyo gihe hatangiye urugendo rwo kuzivanayo burundu, nyuma y’uko byagaragaye ko uruhare rwazo mu kugarura amahoro ntacyo rwagezeho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko kuba izi ngabo zari zikiri muri RDC byari bimwe mu bintu byarushagaho gukomeza amakimbirane mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Yagize ati: “U Rwanda ruri gutanga inzira ndetse rukanaherekeza mu mahoro imodoka z’ingabo za SAMIDRC ziri kuva mu burasirazuba bwa RDC zerekeza muri Tanzania zinyuze mu Rwanda, ndetse n’ibikoresho byazo.”
“Kuba ingabo za SAMIDRC zari muri RDC buri gihe biri mu byakomezaga aya makimbirane, hanyuma gutangira gutaha kwazo uyu munsi biragaragaza intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rw’amahoro rukomeje.”
Uko gutaha kw’ingabo za SADC bije mu gihe hari impaka ndende ku ruhare rw’abanyamahanga mu ntambara ya M23 na Leta ya Congo.
Izi ngabo zari zasimbuye iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nazo zateshejwe agaciro na Leta ya Kinshasa izishinja kutarwana, nyamara na SADC ntacyo yagezeho mu guhangana n’ingabo za M23 zagaragaje imbaraga zidasanzwe.
Gutaha kwazo mu buryo bw’ibanga, nijoro, zinyuze mu Rwanda, byasize isura y’isoni n’ikimwaro ku ngabo zari zitezweho kugarura ituze, ariko zisubiye iwazo zitarigeze zibigeraho.