Umwe mu basirikare barinda Perezida Captain Ibrahim Traoré, wa Burkina Faso, yemeje ko yigeze gushakishwa n’abantu bakomoka mu bihugu bikomeye, bamwemerera miliyoni 5 z’amadolari n’ubwenegihugu bwabo mu rwego rwo kumushishikariza kurasa Perezida amuturutse inyuma, cyane cyane mu gihe asenga.
Ariko uwo musirikare yahisemo kwanga ayo mafaranga, ahitamo kuguma ku nshingano zo kurinda umuyobozi we.
Uyu musirikare yabivugiye mu nkuru yasohowe n’igitangazamakuru Pravda cyo muri Burkina Faso, aho yagaragaje ko amafaranga yabonaga ari menshi, ariko umutimanama we utamwemerera kugurana ubuzima bw’umuyobozi w’igihugu n’inyungu z’abantu bashaka guhungabanya ubusugire bwa Burkina Faso.
Yagize ati: “Bansabye ko ndasa Perezida Ibrahim Traoré mu gihe ari gusenga, baranyizeza ubwenegihugu n’imibereho myiza.”
“Ariko nabibonagamo ugusuzugura umuntu. Nibajije niba amafaranga yantwara ishema ry’ubuzima bwanjye. Nahisemo kuba intare yitangira igihugu aho kuba imbwa isuzugurwa n’abandi mu gihugu cy’amahanga.”
Perezida Traoré, umwe mu bayobozi bakiri bato ku mugabane wa Afurika, yamenyekanye cyane kubera amagambo akomeye akunze kuvugira mu ruhame yikoma ibihugu by’u Burayi n’Amerika, abashinja gusahura umutungo kamere wa Afurika no kugerageza gukomeza kuyikoloniza.
Kuva yafata ubutegetsi mu kwezi kwa Nzeri 2022, asimbuye Lt Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba, Traoré yakoze impinduka zikomeye.
Yafashe icyemezo cyo gushyira ibirombe bya zahabu byari mu maboko y’abashoramari bigenga mu maboko ya Leta, anahagarika kohereza amabuye adatunganyije hanze, ahubwo atangiza uruganda rushobora gutunganya toni 150 za zahabu buri mwaka.
Yashinzwe kandi ibikorwa byinshi byo kongerera igihugu ubushobozi mu bukungu birimo gushinga ikigo gitunganya ipamba, gutangira kubaka ikibuga cy’indege cya Ouagadougou-Donsin no kuzahura sosiyete y’indege ya Air Burkina.
Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, yashyize imbere imishinga yo kubaka imihanda ya kaburimbo, yaguze ibikoresho bigezweho byo kubaka iyo mihanda, anaha akazi abenjeniyeri bo mu gihugu imbere. Intego ye ni uko Burkina Faso yubaka nibura kilometero 5,000 za kaburimbo buri mwaka.
Mu gihe hari abakomeje kugerageza kumuhirika ku butegetsi, harimo n’igitero cyaburijwemo muri Mata 2025, Ibrahim Traoré akomeje kugaragaza ko afite icyerekezo gihamye cyo kwigenga kwa Burkina Faso n’iterambere ryayo ridashingiye ku bantu bashaka kuyikoresha uko bishakiye.