Urukundo rwo mu buriri ni kimwe mu bigize ubuzima bw’urugo, kikaba gikunze guhuza umugabo n’umugore. Icyo ni igikorwa cy’ingenzi kigira uruhare mu gukomeza umubano hagati y’abashakanye cyangwa abakundana.
Nubwo bimeze bityo, hari ibintu bamwe mu bagore cyangwa abakobwa bakora muri icyo gihe bitajya bishimisha abagabo, kandi kenshi abagabo ntibabibabwira.
Dore bimwe mu byo abagabo benshi batishimira mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri:
Kurira mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri: Hari abagore barira cyane mu gihe cyo gukoraurukundo rwo mu buriri. Nubwo hari abumva ari ukwerekana amarangamutima, hari abagabo benshi batabyishimira kandi badashobora kubivuga ngo batababaza abo bari kumwe.
Kugaragara nk’aho utabyitayeho: Iyo umugore yitwara nk’utita ku gikorwa kiri kuba, bigatuma umugabo yumva atitaweho cyangwa ko ari wenyine urimo gukora, bimutera kubabara. Abagabo benshi babifata nko gusuzugurwa.
Gukoresha amagambo y’amahanga atumvikana neza: Hari abagore bagira akamenyero ko kuvuga amagambo bagiye bumva ku mbuga nkoranyambaga, ariko batayumva neza cyangwa batayakoresheje neza mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri.
Iyo ayo magambo asa n’aho atajyanye n’igihe cyangwa avuga ibintu bidasobanutse, bishobora gutuma umugabo atisanzura.
Gusinzira mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri: Iyo umugore asinziriye cyangwa agaragaza ubunebwe bukabije mu gihe cyo gukora urukundo rwo mu buriri, umugabo yumva adahawe agaciro, kandi ibi bishobora kumuca intege burundu.
Kuvuga amagambo menshi: Nubwo kuganira ari byiza, kuvuga amagambo menshi cyane mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri bishobora gutuma umugabo atakaza umwuka w’icyo gikorwa. Abagabo bamwe babyumva nk’aho bitesha uburemere bw’igikorwa muri icyo gihe.
Guceceka nk’aho ntacyo arimo gukora: Nubwo amagambo menshi atakirwa neza, guceceka cyane nabyo bishobora kubangamira umugabo, cyane iyo bimeze nk’aho umugore adafite icyo yumva cyangwa nk’aho ntacyo arimo gukora. Ibi bishobora gutuma umgabo yumva ari wenyine.
Kutagira isuku ihagije: Urukundo rwo mu buriri rusaba ko abantu bombi baba bafite isuku ihagije. Iyo umugore ahumura nabi, umugabo ashobora guhita abura ubushake ndetse bikamutera kwitandukanya na we.
Kubaza ibibazo byinshi muri icyo gihe: Hari abagore bagira akamenyero ko kubaza ibibazo byinshi mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri. Nubwo ibibazo bifite umwanya wabyo, icyo gihe si cyo cyo kuganira ibintu byinshi, kuko bishobora kwica wa mwuka w’urukundo.
Kureba umugabo cyane mu maso igihe kirekire: Nubwo kurebana mu maso bishobora kuba igikorwa cyiza, hari abagabo batishimira kurebwa cyane cyane cyane mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri ku buryo bimeze nk’aho ari igisa no kumushyiraho igitutu.
Kuvuga iby’abahoze ari abakunzi: Mu gihe cy’urukundo rwo mu buriri, si byiza kuvuga ku wo mwigeze gukundana. Ibi bishobora gutera umugabo ishyari, umutima mubi, cyangwa kumva ko atuzuye imbere yawe, bigatuma mwangirika mu rukundo.