Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomePolitikeAbanyarwandakazi bane bo mu gisirikare cy’u Rwanda barangije muri Kaminuza iri mu...

Abanyarwandakazi bane bo mu gisirikare cy’u Rwanda barangije muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi

Abasirikare bane b’Abanyarwandakazi bakomoka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering) nyuma yo gusoza amasomo yabo muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Gicurasi 2025, ku cyicaro gikuru cy’iyo kaminuza. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko abo banyeshuri ari Kamanda Bwiza Dianah, Benegusenga Anita, Ishimwe Teta Cynthia, na Bakareke Urujeni Cynthia, bose barangije neza amasomo muri icyo cyiciro. 

Uhagarariye inyungu za gisirikare z’u Rwanda muri Amerika, Colonel Raoul Bazatoha, yari mu bitabiriye uyu muhango nk’intumwa ya Ambasade y’u Rwanda. 

Ibi byagezweho nyuma y’uko mu kwezi gushize, abandi Banyarwanda babiri basoje amasomo ya gisirikare muri Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza. Abo ni Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. 

Ni ishuri rikomeye ryigiyemo n’abahungu ba Perezida Paul Kagame, Ian na Brian Kagame. Ian Kagame yahise yinjira mu Ngabo z’u Rwanda, ubu akaba akorera mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe