Amakuru mashya aturuka mu Minembwe aravuga ko hari ingabo z’u Burundi zongeye kugaragara muri ako gace, zishinjwa kuba zitegura ibitero ku Banyamulenge. Ibi byatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025.
Bivugwa ko batayo ebyiri z’izi ngabo zavuye i Baraka no mu Bibogobogo, zerekeza mu misozi ya Minembwe.
Ubusanzwe u Burundi bukunze kohereza ingabo zabwo muri Kivu y’Amajyepfo bunyujije mu kiyaga cya Tanganyika, aho bagera i Baraka bagahabwa imyambaro y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mbere yo koherezwa mu turere nka Uvira, Fizi na Mwenga.
Amakuru yizewe avuga ko imwe muri izo batayo yerekeje i Mulima, mu gihe indi yagiye kuri Babengwe mu gace ka Lulenge, zombi ziri hafi ya komine ya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu batuye muri ako karere yabwiye itangazamakuru ko hari impamvu yo gukeka ko izi ngabo zaje gutegura ibitero bigamije kwibasira Abanyamulenge, by’umwihariko mu Minembwe no mu Rugezi.
Ibi bikurikiye igitero cyabaye mu cyumweru gishize aho ingabo z’u Burundi ku bufatanye na FARDC bateye mu Rugezi, ariko bagasubizwa inyuma na Twirwaneho ifatanyije na M23.
Si ubwa mbere ibi bibaye, kuko no mu bihe bishize ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Burundi zagabye ibitero ku duce dutuwemo n’Abanyamulenge mu Minembwe no mu Mikenke. Icyakora, uko izo ngabo zagabaga ibitero, Twirwaneho na M23 yahoraga izisubiza inyuma.