Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, mu karere ka Bubanza mu Burundi habaye urugomo rudasanzwe aho abapolisi babiri barasanye bapfa umukobwa bari bahuriyeho, bose barapfa, n’uwo mukobwa waje gukomerekamo nawe nyuma yitaba Imana.
Ibi byabereye mu kabari kazwi nka New Star, aho bivugwa ko umwe muri aba bapolisi yari umukunzi w’uyu mukobwa ndetse bari mu myiteguro yo kurushinga. Gusa undi mupolisi wari inshuti ye yaje kumusohokana n’ubwo yari azi ko bagenzi be bakundana.
Ubwo uwo wari umukunzi w’umukobwa yamenyaga ko bari mu kabari basangira, yahise afata imbunda yerekeza kuri New Star.
Akihagera, yarashe kuri bombi, umupolisi mugenzi we n’uyu mukobwa, nyuma na we ahita yirasa.
Abapolisi bombi bahise bahasiga ubuzima, mu gihe uwo mukobwa yajyanywe mu bitaro ari intere, ariko birangira na we atabarutse.
Umutangabuhamya wo muri ako gace yagize ati: “Byabereye mu kabari ka New Star aho uwo mukobwa yakoraga.”
“Umwe mu bapolisi yamusohokanye, umukunzi we abimenye, arahabasanga arabarasa, nawe ahita yirasa. Bombi bahise bapfa, umukobwa yaje gupfira mu bitaro.”
Iyi nkuru yakanguye abaturage benshi, basaba inzego z’umutekano gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa amabwiriza abuza abapolisi kwinjira mu tubari bitwaje intwaro.
Polisi yo yatangaje ko ayo mabwiriza asanzwe ariho, gusa uyu mupolisi ngo yabirenzeho ku bushake kandi yari afite umugambi mubi.