Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomePolitikeAbarokotse Jenoside aho Interahamwe ziciraga abatutsi zikotsa ibice by’ibibiri yabo zikabirya bagize...

Abarokotse Jenoside aho Interahamwe ziciraga abatutsi zikotsa ibice by’ibibiri yabo zikabirya bagize icyo basaba Leta.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, abaturage b’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bibutse abazize Jenoside, by’umwihariko abiciwe mu gace kazwi nka Gatandara. 

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, hagarutswe ku mateka akomeye yaranze ako gace, aho Interahamwe zagiriye amahano akomeye zirukana, zicira, ndetse zigakora ibikorwa by’ubunyamaswa birimo no gutwika ibice by’imibiri y’Abatutsi zabaga ziciye aho, zikabirya. 

Abarokotse Jenoside basabye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gukurikirana ikibazo cy’uko inzu Interahamwe zariragamo abantu muri icyo gihe yakomeje gukoreshwa n’umuturage usanzwe.  

Basabye ko hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka yahabereye kugira ngo ahongaho habungabungwe nk’ahantu ndangamateka. 

Ntibaziyaremye Francois, umwe mu barokotse Jenoside utuye mu kagari ka Kamurera, yatanze ubuhamya bubabaje ku buryo Perefe w’icyo gihe, Bagambiki Emmanuel, yazanaga abasirikare n’abajandarume bakajya batoranya abantu mu bahungiye kuri Stade ya Rusizi, bakabajyana kubicira mu Gatandara.  

Yagize ati: “Ni naho babagiraga abantu, bakotsa inyama zabo bakazirya.” 

Yakomeje asaba ko hakorwa ibikwiye kugira ngo amateka yaho atibagirana.  

Ati: “Birababaje kubona umuntu yemererwa kuhatura. Aho ni ahantu hakwiye kubakwa ikimenyetso cy’amateka, si aho guturwa.” 

Niyonsaba Felix, Komiseri ushinzwe ubukungu muri IBUKA mu karere ka Rusizi, yunze mu rya Ntibaziyaremye asaba ko haboneka ikimenyetso cy’amateka mu Gatandara, kugira ngo abarokotse bumve batuje kandi urubyiruko rw’ejo ruzamenye ayo mateka.  

Yagize ati: “Kubera ubukana bw’ibyahabereye, ni ngombwa ko hatunganywa, abaturage bahakora ibikorwa bakahava, hakubakwa ubusitani n’ikimenyetso gikomeye.” 

Niyonzima Olivier, umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Rusizi, nawe yavuze ko ubuyobozi bwatangiye urugendo rwo gushyiraho ibimenyetso by’amateka mu Gatandara.  

Ati: “Abahatuye n’abahaturiye bazimurwa kugira ngo ahongaho hakingwe, hibandwe ku gusigasira ayo mateka yihariye.” 

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe ni rwo rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 1,012 bazize Jenoside mu 1994. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe