Umusirikarekazi w’u Burundi ukora mu rwego rw’iperereza, yatawe muri yombi mu ntambara yabereye mu majyepfo ya Kivu, aho ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’indi mitwe irimo FDLR na Wazalendo, barwana na Twirwaneho na M23.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu gace kitwa Rugezi, kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe, muri teritwari ya Fizi.
Ni intambara yabereye hafi ya kilometero 35 uvuye mu mujyi wa Minembwe, aho Abanyamulenge batuye cyane.
Mu butumwa bw’amajwi n’amashusho bwakwirakwijwe, uwo musirikare witwa Nkurunziza Goreth, yavuze ko yafatiwe mu mirwano yahuje ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo, byari bihanganye na M23 na Twirwaneho.
Yavuze ko akomoka mu ntara ya Karuzi, akaba yaratangiye igisirikare mu 2021 i Mwaro, afite nimero 88542, akaba abarizwa muri batayo ya 16 ya TAFOC.
Yasobanuye ko we n’abandi basirikare boherejwe muri RDC banyujijwe mu kiyaga cya Tanganyika, bageze i Baraka muri Fizi, aho bambuwe imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi bambikwa iy’ingabo za FARDC.
Bahise bahuzwa n’abarwanyi ba FDLR, bakomeza bakorana kugeza boherejwe mu Rugezi kurwanya Twirwaneho na M23.
Twirwaneho na M23, yafashe Rugezi mu kwezi kwa gatatu nyuma yo kwirukana ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Rugezi izwiho kugira ubutunzi bw’amabuye y’agaciro, byatumye iba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’igisirikare cy’u Burundi, gikomeje kuyirwanaho kugira ngo gisubirane ako gace.
Amakuru yemeza ko Nkurunziza Goreth akorera mu mutwe w’iperereza rikomeye ry’igisirikare cy’u Burundi.
Umusirikare mugenzi we yahamije ko amuzi, ko ari umusirikare wa 1ère Classe (1CI), wavutse mu 1999 muri komine Buhiga, akaba yarize iperereza muri EMR i Bujumbura.
Umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza muri komine Bugenyizi nawe yemeje ko amuzi, avuga ko ari umwana w’imfubyi.
Ubusanzwe, Leta y’u Burundi ijya yihakana abasirikare bayo bafatwa ku rugamba, cyane cyane iyo bafatiwe mu mirwano muri Kivu y’Amajyaruguru cyangwa iy’Amajyepfo.
Perezida Ndayishimiye ubwe yigeze kuvuga ko abasirikare bafatiwe i Kitshanga atari ab’u Burundi ahubwo ari abo muri Red-Tabara, umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ashinja gukorana na M23.
Uretse kugaragara mu itangazamakuru, kugeza ubu Leta y’u Burundi ntiragira icyo ivuga kuri Nkurunziza Goreth, yaba kwemera ko ari uwabo cyangwa kumwihakana.
Kugeza ubu, uwo musirikare aracyari mu maboko ya Twirwaneho na M23 mu Minembwe.
Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter.