Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yagaragaje urukundo rudasanzwe aha umukunzi...

Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yagaragaje urukundo rudasanzwe aha umukunzi we imodoka y’agaciro ka miliyoni 283 Frw.

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yongeye kwerekana urukundo rudasanzwe afitiye umugore we Chioma Rowland, ubwo yamuhaga impano idasanzwe ku isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 30. 

Ni ibirori byabereye i Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2025, aho Davido yatunguye Chioma amuha imodoka y’igiciro kiri hejuru cyane — Mercedes-AMG G63, izwi nka “G-Wagon”, igura nibura $200,000 (asaga miliyoni 283 z’amafaranga y’u Rwanda). 

Abari bitabiriye ibyo birori byiganjemo inshuti za hafi z’uyu muryango w’ibyamamare, batangajwe n’ukuntu Chioma atari azi na gato ko agiye guhabwa iyo modoka. Ibyishimo byamurenze ubwo yatungurwaga n’iyo mpano itangaje mu maso y’abantu. 

Chioma na Davido bafitanye amateka akomeye mu rukundo. Nyuma y’imyaka itandatu babana, basezeranye imbere y’amategeko mu birori byabaye muri Kamena 2024.  

Ni ababyeyi b’abana batatu, barimo impanga zavutse mu 2023. Gusa urugo rwabo rwahuye n’agahinda mu 2022 ubwo bahuraga n’akaga ko kubura imfura yabo yitabye Imana irohamye. 

Iyi mpano ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’uko Davido ashishikajwe no gukomeza kwita ku muryango we, nubwo ari umwe mu bahanzi bafite gahunda nyinshi z’umuziki ku isi. 

Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe