Monday, May 5, 2025
Monday, May 5, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 ntabwo izava muri Kivu: Impamvu u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi...

AFC/M23 ntabwo izava muri Kivu: Impamvu u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kuganirira i Doha byonyine AFC/M23 itarimo

Mu gihe icyizere cy’amahoro gikomeje gususurutsa akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahuriye i Doha mu biganiro byitezweho gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro.  

Ibi biganiro ntibyitabiriwe na AFC/M23, ariko ntibisobanuye ko idahabwa agaciro muri uyu mujyo mushya w’amahoro. 

Abahagarariye ibihugu byombi bahuriye i Doha barimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa uhagarariye u Rwanda mu bijyanye n’ubufatanye bwa gisirikare, hamwe na Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru wungirije muri NISS.  

Ku ruhande rwa RDC, abahagarariye igihugu bari kumwe n’abahagarariye Togo, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Qatar nk’igihugu cyakiriye ibi biganiro. 

Ibi biganiro bikurikiye amasezerano yasinywe ku wa 25 Mata 2025 hagati ya Kigali na Kinshasa ku bufatanye bwa Amerika, aho ibihugu byombi byasabwe gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi. Uyu mushinga uzagezwa i Washington D.C kugira ngo inzitizi zisigaye zikemurwe. 

Nubwo AFC/M23 itari ku meza y’ibiganiro i Doha, si ukuvuga ko yirengagijwe. Abasesenguzi bemeza ko izi ngamba ziri gufatwa hagati y’ibihugu byombi ari intambwe ya mbere yo gushakira umuti nyawo ibibazo by’ubushyamirane bimaze imyaka n’imyaka birimo imiterere y’umutekano mucye muri Kivu. 

Mu by’ukuri, ikibazo cya Kivu nticyafata umuti urambye hatabayeho uruhare rwa AFC/M23 nk’imbaraga zifite uruhare rukomeye mu mutekano w’ako karere. Ibi binagaragazwa n’uko Qatar, kimwe n’ibindi bihugu, byamaze iminsi bigirana ibiganiro bya hafi na AFC/M23 kuva muri Werurwe 2025. 

Umwe mu basesenguzi b’umutekano waganiriye na ITYAZO yavuze ati: “U Rwanda ruganira na Congo kugira ngo ikibazo cy’umutekano mucye cyashingiye ku mitwe nka FDLR na FLN kirandurwe burundu. AFC/M23 ntabwo yirengagijwe, ahubwo ibikorwa biri mu byiciro.” 

Mu butumwa bugaragaza icyerekezo cya Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nta mahoro aboneka binyuze mu gusimbuka ibibazo ibindi bibazo.  

Yagize ati: “Nta nzira y’ubusamo. Tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.” 

Impamvu u Rwanda ruganira na RDC ni uko ikibazo cya Kivu kigira ingaruka ziremereye kuri rwo kuva mu 1994, harimo imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN na P5, yakomeje kurwibasira inzirakarengane. Ibi bituma ikibazo cy’umutekano wa Kivu kidashobora kwitwazwa nk’icy’imbere muri RDC gusa. 

AFC/M23 ifite igisobanuro gikomeye kuri iki kibazo. Iri huriro riharanira uburenganzira bw’abaturage baturuka mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa, gutuzwa mu mashyamba no kwamburwa ubwenegihugu.  

Gen. Sultani Makenga, uyoboye igisirikare cya AFC/M23, yagaragaje kenshi ko yiteguye ibiganiro bifatika, byafasha guhashya urwango rushingiye ku moko, no kugarura uburenganzira ku baturage ba Kivu. 

U Bufaransa, butagaragaye cyane muri iki kibazo mu mezi ashize, bwongeye gutanga umusanzu wabwo binyuze mu buryo bw’ubuhuza.  

Perezida Emmanuel Macron yakunze kugerageza guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi, ndetse yagerageje kongera kubahuza muri Gashyantare 2025, ariko ntibyamukundira. 

Perezida wa Amerika, Donald Trump, we yemeje ko hari icyizere gishya. Mu ijambo rye ryo ku wa 27 Mata, yagize ati: “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko bigiye kubona amahoro. Kizaba ari ikintu cyiza.” 

Aho ibintu bigeze, biragaragara ko icyerekezo ari ugushaka umuti w’igihe kirekire. Ingengabitekerezo zibona Umututsi wo muri Congo nk’ikibazo zigomba gucika. Gutahuka kw’impunzi, kugarurira abaturage uburenganzira bwabo no kugira uruhare mu miyoborere y’akarere ka Kivu ni ingenzi. 

Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter. 

U Rwanda na RDC byahuriye i Doha mu biganiro bitegura amasezerano y’amahoro
Ibi biganiro byagizwemo uruhare na Qatar nk’umuhuza
I Doha, u Rwanda ruhagarariwe na Brig Gen Nyirubutama (wa kabiri uturutse iburyo) na Brig Gen Karuretwa (wa gatatu uturutse iburyo)
Mu cyumweru gishize, Amerika yafashije u Rwanda na RDC gusinya amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye
Perezida Gnassingbé wagizwe umuhuza w’u Rwanda na RDC aherutse guhura na Paul Kagame
Perezida Macron yahurije Paul Kagame na Tshisekedi i New York muri Amerika
Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, ni we washoboye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi, nyuma ya Macron w’u Bufaransa
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe