Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu yagiriye uruzinduko muri Uganda no mu Burundi, agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibi bihugu.
Ibiganiro byabo byibanze cyane ku bibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’inama yagiranye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku wa Gatanu, Minisitiri Prevot yatangaje ku rubuga X ko bagiranye ibiganiro byubaka.
Yashimye uruhare rukomeye rwa Uganda mu guteza imbere umutekano w’akarere, ubufatanye n’abaturanyi, ndetse no mu gufasha impunzi.
Yanagaragaje ko baganiriye ku byihutirwa by’amahoro mu burasirazuba bwa DRC, yibanda ku bibazo by’imipaka, kongera ubumwe mu bukungu bw’akarere, kurengera uburenganzira bwa muntu, no kurwanya amagambo n’ibikorwa by’urwango n’iterabwoba.
Ku bijyanye n’umubano w’u Bubiligi na Uganda, Minisitiri Prevot yavuze ko ushingiye ku bufatanye bw’imyaka myinshi.
Yongeyeho ko gahunda bafitanye yibanda ku guteza imbere ubuzima, uburezi, igisirikare, no gutanga ibisubizo bifatika ku baturage ba Uganda.
Banasuzumye uko bakwagura ubufatanye, by’umwihariko mu bucuruzi no mu mahugurwa ya gisirikare.
Ku wa Gatandatu, tariki 26 Mata 2025, Minisitiri Maxime Prevot yakomereje urugendo rwe mu Burundi, aho yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ibibazo by’umutekano mu karere, cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’ubufatanye mu rwego rwa politiki n’ubukungu.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru, Minisitiri Prevot azakomereza i Kinshasa mu Mujyi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ategerejwe kugirana ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi n’abandi bayobozi bakuru.
Ibi bibaye mu gihe atabashije kugera mu Rwanda, igihugu kimaze iminsi gihagaritse umubano n’u Bubiligi.