Wednesday, October 23, 2024
spot_img

Uwitwa Bicamumpaka aratabaza nyuma yaho agiye kwisiramuza birangira abazwe nabi bimugiraho ingaruka

Uwitwa Bicamumpaka Jean arasaba ubuvugizi nyuma yaho agiye kwisiramuza kwa muganga, maze bamubaga nabi birangira ubugabo bwe butongeye guhaguruka.  

Uyu musore ni uwo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka ho mu kagari ka Gitaraga.  

Byabaye mu mwaka wa 2012, ubwo uyu musore yajyaga kwisiramuza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, maze basoje ku mubaga, abura imbaraga zimuhagurutsa abaganga bamubwira ko amaraso adatembera neza mu gitsina, bigatuma agira ubushake bwo gutera akabariro ariko ikanga kweguka.  

Muri 2023, Bicamumpaka Jean yandikiye Minisitiri y’ubuzima maze bamufasha kujya kwivuza mu Buhinde, gusa agezeyo bamubwira azasubirayo nyuma y’amazi 3.  

Amezi 3 ashize, Jean ntiyafashijwe gusubirayo, none arasaba ubuvugizi doreko byabaye afite imyaka 28 ubwo yari amaze gufata irembo, uwo mukobwa yahise amwanga.  

Akaba asaba ubuvugizi kugirango abashe kwivuza ubu burwayi amaranye igihe kinini.  

Mu yandi makuru, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima idahwema gukangurira Abanyarwanda kwisiramuza (gukebwa) kuko bibafitiye akamaro cyane mu kongera isuku y’igits!na no kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera S!DA, bamwe mu bagore babangamiwe n’uko abagabo babo batabikozwa.  

Nyuma y’ubushakashatsi bucukumbuye bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS), ufatanyije n’ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku kurwanya SIDA (UNAIDS) basanze ari ngombwa gukangurira umubare munini w’abaturage cyane cyane ku mugabane w’Afurika kwisiramuza kuko birinda kwandura icyorezo cya S!DA.  

Muri ubwo bushakashatsi, hemezwa ko iyo umugabo asiramuwe, iyo akoze imibonano mpuzabits!na n’umugore ubana n’ubwandu bwa S!DA, uwo mugabo aba afite amahirwe menshi angana na 60% yo kutandura S!DA. Ibi ntibivuze ko atazandura burundu, gusa ayo mahirwe akaba ayarusha umugabo utarasiramuwe ugiranye imibonano mpuzabits!na n’umugore wanduye.  

Hano mu Rwanda usanga abagabo bamwe batangiye gusobanukirwa akamaro ko kwisiramuza ku buryo babishishikariza abana babo kubikora, ariko bo ntibabikozwa kubera impamvu nyinshi zitandukanye maze bakabangamira cyane abagore bashakanye nk’uko bamwe muri bo babitangarije ikinyamakuru IGIHE.  

Umwe mu bagore ati “Njye mfite umugabo n’abana batatu, umugabo wanjye yigeze kurwara ibisebe ku gits!na ngira ubwoba ko yaba yaranciye inyuma akazana ibirwara ariko kwa muganga batubwiye ko ari za infection, nuko agira amahirwe arakira”.  

Akomeza agira ati “Kuva ubwo mpora mwinginga ngo azajye kwisiramuza yarananiye kandi kwa muganga barabimubwiye ko ari imyanda iterwa n’uruhu rwo hejuru y’igits!na cye bamugira inama yo kwisiramuza ariko yaranze”.  

Uyu mugore avuga ko yafashe icyemezo gikomeye kuko umugabo yanze kumwumva, ati “Ntibyamaze n’amezi ane arangije imiti yongera kurwara kwa kundi, none naramubwiye ko ntazongera kubonana nawe atazanyanduza ibyo birwara”.  

Uwa kabiri we yanze gutangaza byinshi, mu ijambo rimwe gusa ati” abafite abagabo basiramuye bafite amahirwe”.  

Undi ati “Njyewe sinavuga ko yananiye kuko n’ubusanzwe ahora anyumvira kandi tumaranye igihe gito kuko dufitanye umwana umwe w’umwaka n’igice, we gusa ahora ambwira ko nabona umwanya azabikora, ndacyakomeje guhendahenda ariko ndabangamiwe pe. Si njye uzarota anyemereye bitewe n’impamvu nyinshi ntavugira imbere yawe kuko ni ukwishyira hanze, gusa birambangamira”.  

Bamwe mu bakobwa b’inkumi bari mu nzira yo gushaka abagabo bagize icyo bavuga ku kibazo nk’icya bakuru babo bafite.  

Uwitwa Lydia ati “Bariya bahuye n’ibyago njyewe ndamutse menye neza ko sheri (cheri) wanjye atarisiramuza namubwira kubikora tutarabana mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuzabyanga nyuma tumaze kubyarana abana, atabyemera nkamukuzaho kuko ni umwanda”.  

Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko utarashatse gutangaza amazina ye ati” abasore badasiramuye akenshi ntabwo bakunda kuba indaya, kuko abakobwa barabaseka cyane iyo basanze udasiramuye, njyewe nzamusaba kwisiramuza tubura nk’amezi abiri ngo tubane”.  

Nyuma yo kuganira n’abagore ndetse n’abakobwa b’inkumi bahangayikishijwe n’abagabo badasiramuye, bamwe mu bagabo bubatse nabo batangaje impamvu benshi banga kwisiramuza.  

Uwitwa Venuste ati “[…] nkagira inzu y’abandi ngomba kwishyura buri kwezi, ubwo urambwira kujya kwisiramuza iyo minsi yose ndwaye ndi hasi kubera ibisebe ntapagasa kandi nta mushahara w’ukwezi ngira ninde uzabarwanaho (aha yavugaga umuryango we)? Ntabyo nzakora kuko ntacyo bintwaye, ko ntabikoze se byambujije kubyara abana?”  

Akomeza agira ati “Reba nawe abana banjye bakamenya ko papa bamusiramuye [araseka] ndi igisaza bo bazasiramurwa umwe narangije no kubimukorera hasigaye umuto naho njye ndisaziye, nararangaye nagombaga kubikora kera ntaragira stress (imihangayiko) y’ubuzima gusa nagira inama abataragira stress nk’iyo ngira kuzabikora kuko ni isuku”.  

Undi utarifuje ko izina rye rigaragara, yatangaje ko kuva kera yagiriraga igits!na cye isuku n’ubu akibikora, yasobanuye ko adafite impungenge zo kuba atarisiramuza kuko atari umusambanyi, ati […] ntabwo ndi umusambanyi ngo ndandura S!DA”.  

Jean Claude Mpayimana ni umugabo w’abana batatu, yagiriye inama abagabo bagenzi be ati “Abagabo batarisiramuza ndabagaya cyane, abavuga ko batinya kubabara, umuti urasharira ariko ugakira indwara, ikindi nta usarura ibyo atabibye, bisiramuze bakire ibirwara by’isuku nke n’ibindi bazi cyangwa se babireke barware ibirwara biterwa n’isuku nke […] no kwiyongerera ibyago byo kwandura S!DA”.  

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byitabiriye gahunda yo gusiramurwa ku bushake harimo Ethiopia, Kenya, Uganda, Tanzania, Malawi, Mozambique, Swaziland, Lesotho, Zambia, Zimbabwe, Botswana, Namibia, Afurika y’Epfo. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments