Mu gihe imbaga y’abaturage b’i Goma, Bukavu, n’ahandi mu Burasirazuba bwa Congo yari ikiri mu byishimo by’amasezerano y’agahenge yashyizweho umukono na Leta ya Congo na AFC/M23 i Doha muri Qatar, mu majyepfo y’intara ya Kivu hatangiye kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’ihuriro ry’abarwanyi b’Abanye-Congo ryiswe Wazalendo.
Iyi mirwano yumvikanye i Uvira, nyuma y’amasaha make hatangajwe ko impande zihanganye mu ntambara y’imyaka itatu zumvikanye guhagarika imirwano.
Ariko ibyari amagambo y’amahoro byahindutse amaraso mu gihe gito, ubwo umwe mu bayobozi bakuru b’iri huriro rya Wazalendo yicwaga na FARDC, bivugwa ko yiciwe aho yari ari mu mujyi wa Uvira.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 23 Mata 2025, nibwo umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo rihamya ko ibiganiro by’amahoro byaberaga muri Qatar byageze ku musaruro: Ihagarikwa ry’imirwano, kwirinda amagambo y’urwango, no guhamagarira abaturage gushyigikira amahoro.
Ariko iryo tangazo ryabonetse mu gihe hari ibimenyetso by’uko ubusugire bw’igisirikare cya Leta na sosiyete za gisivile ziri kumwe na FARDC biri mu marembera.
Nyuma y’uko AFC/M23 yigaruriye imijyi minini nka Goma na Bukavu, FARDC yasigaye ishingira ku bafatanyabikorwa b’abarwanyi bo mu mitwe yahoze ari Mai-Mai ndetse n’indi mitwe yihariye yo muri Kivu y’Amajyepfo, bibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo.
Ibibazo hagati ya FARDC na Wazalendo byari bimaze igihe byumvikana mu itangazamakuru ryigenga ryo muri Congo, bamwe mu bapolisi n’abasirikare bavuga ko imikoranire hagati y’impande zombi yuzuyemo gucungana, kwishishanya no gushinjanya kunanirwa guhangana na M23.
Abasesenguzi bavuga ko ubwo AFC/M23 yakomezaga kwagura ibirindiro byayo, buri ruhande (FARDC na Wazalendo) rwashinjaga urundi guhemuka no gutuma ibice bigarurirwa n’umwanzi.
Amakuru aturuka i Uvira aravuga ko FARDC yategetse abarwanyi ba Wazalendo kuva mu mujyi, ikabasaba kwimukira mu misozi, aho bakekwagaho gutera umutekano muke.
FARDC yagaragaje impungenge ko kuguma mu mujyi kw’aba barwanyi bishobora gutuma AFC/M23 iwufata byoroshye. Gusa Wazalendo babyanze bivuye inyuma, bavuga ko bagomba gukomeza gucungira umutekano abaturage mu buryo bwabo.
Mu ijoro rishyira ku wa Kane, umwe mu bayobozi ba Wazalendo yishwe na FARDC, bivugwa ko yatewe aho yari acumbitse. Byabaye imbarutso y’intambara yahise itangira mu mujyi rwagati wa Uvira, aho abatangabuhamya bavuga ko imirwano ikaze yarimo kuba kugeza ku isaha ya saa yine za mu gitondo.
Si ubwa mbere iri huriro rya Wazalendo risubiranyemo n’abarigize cyangwa na FARDC. Mu mpera z’ukwezi gushize, imirwano yavutse hagati y’amatsinda abiri ariyo Makanaki na Rene, yose akorera mu ihuriro rya Wazalendo.
Ibyo byongeye kugaragaza ko ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro budafite ihuriro ry’ukuri, ahubwo bushingiye ku nyungu z’ako kanya n’amarangamutima yo kurwanya AFC/M23.
Nubwo impande za Leta ya Congo na AFC/M23 zumvikanye ku gahenge, iyi ntambara nshya yavutse muri Uvira ikomeje gutera impungenge ku buryo ibyavuye mu biganiro bizashyirwa mu bikorwa.
Uko ibintu bihagaze ubu, birashoboka ko ubwo bumvikane bwatangajwe ku mugaragaro bushobora gusenywa n’uburakari bw’abarwanyi ba Wazalendo mu gihe bazaba batangiye kubona ko basumbirijwe na Leta bafashije mu ntambara.
Hari impungenge z’uko igice kinini cya Wazalendo gishobora gutandukana burundu na FARDC, kikayoboka inzira yo guhangana na Leta nk’uko AFC/M23 yabigenje kuva mu 2012 kugeza n’ubu.
Umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu Burasirazuba bwa Congo urebwa n’ibihugu byinshi. Qatar, nk’igihugu cyiyemeje kuba umuhuza, irasabwa kurushaho gukoresha ubuhanga mu gutuma ibyo biganiro bikorwa.