Mu gihe u Rwanda n’akarere kose bari mu mwuka w’ibyiringiro by’amahoro, nyuma y’itangazo ry’agahenge ryasinywe hagati ya AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), U Bubiligi butangaje intambwe nshya igaragaza ubushake bwo gukomeza kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, umaze iminsi agaragaza imvugo zigaragaza ubushotoranyi ku Rwanda, yatangaje ko agiye kujya mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Yabitangarije mu butumwa bwe kuri X benshi babonye nk’ubugamije guhangayikisha Guverinoma y’u Rwanda mu gihe abandi baketse ko u Bubiligi bwaba bwaciye bugufi nyuma yo kubona ko u Rwanda ari igihugu gitinyitse.
Mu magambo ye, Maxime Prévot yagize ati: “Nishimiye amasezerano hagati ya RDC na AFC/M23 yo kugerageza agahenge no guhagarika imirwano, biganisha ku biganiro bigamije amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.”
“Ni intambwe ikomeye mu kurangiza urugomo. Nzajya mu karere guhera kuwa Gatanu nshyigikire izi ngamba zashyigikiwe na Qatar hamwe n’imiryango ya EAC/SADC.”
Ariko nanone, amakuru agera i ITYAZO, avuga ko nubwo azasura Uganda, u Burundi na RDC. Aya makuru akomeza avuga ko Maxime Prévot atazemererwa kugera mu Rwanda.
Ahandi hateganyijwe ko azasura harimo i Bujumbura, aho bivugwa ko azahura na Perezida Ndayishimiye, hamwe n’i Kinshasa aho azabonana na Tshisekedi — bombi bafitanye umubano wihariye n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Abasesenguzi mu bya Politiki y’akarere bavuga ko iyi gahunda ya Minisitiri Prévot ishobora kuba ifite intego yo gushimangira uruhare rw’Ababiligi mu bibazo bya Congo, by’umwihariko mu bikorwa bya gisirikare bigamije kwibasira M23/AFC.
Hashize amezi havugwa ko U Bubiligi bwohereje abasirikare barenga 500 mu Mujyi wa Kindu, muri Maniema, mu rwego rwo gufasha ingabo za FARDC mu kurwanya M23, nubwo iki gihugu cyabihakanye binyuze muri Minisitiri Maxime Prévot.
Uko guhakana kwa Minisitiri Prévot akavuga ko bafite “abasirikare 6 gusa batanga imyitozo binyuze muri EU” kwabaye nk’agakingirizo, cyane ko amakuru yizewe avuga ko abasirikare 8 b’Ababiligi bamaze kuhapfira.
Umwe mu bohererejwe ahanini yavuzweho ni Sgt Jimmy Luis Flander, warashwe ari gukoresha drone igaba ibitero kuri M23, imodoka y’umutamenwa yari arimo iratwikwa burundu.
Abasirikare ba M23 bamaze igihe bahanganye n’ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote zikoreshwa n’u Bubiligi.
Mu cyumweru gishize, imwe muri izo drone yatwitse indege ya gisivili ku kibuga cya Kigoma hafi ya Walikale. Byemejwe ko izo drone ari iza gisirikare zikoreshwa n’Ababiligi, bishingiye ku nyandiko z’ikinyamakuru The Great Lakes Eye.
Tariki ya 17 Werurwe 2025, indege ya gisirikare ya Falcon 8x y’U Bubiligi yahagurutse i Bruxelles, ica i Kinshasa, yerekeza Kindu, maze nyuma y’iminsi itatu isubira muri RDC mbere yo kugwa i Bujumbura ku itariki ya 21 Werurwe. Kugeza ubu iyi ndege iracyabarizwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byose bibaye mu gihe byemejwe ko RDC yasinye amasezerano y’agahenge na AFC/M23 binyuze mu biganiro byabereye muri Qatar.
Ni intambwe yatewe nyuma y’aho Qatar ihuje Perezida Kagame na Tshisekedi, ndetse n’intumwa za M23 zirimo Bertrand Bisimwa na Col. Nzenze Imani John zagiye gusobanura ibibazo byabo.
Ayo masezerano akubiyemo guhagarika imirwano ako kanya, kwamagana amagambo y’urwango n’iterabwoba, ndetse no gushyira imbere ibiganiro bigamije gutanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri Prévot ntazemererwa kugera ku butaka bw’u Rwanda kuko ashyigikiye abanzi b’u Rwanda barimo FDLR, anashyigikira inzego zishobora kuba zifite umugambi wo guca intege amahoro ari kugerwaho mu karere.
Ni nyuma yuko mu minsi yashize u Rwanda rwacanye umubano na kiriya gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.
Ubushotoranyi bw’Ababiligi bukomeje kwibutsa abanya-Afurika uburyo bwahoze bubaheza bukanabatsikamira, bikaba binashimangirwa n’uko bamwe mu banyapolitiki b’Ababiligi bakunze kuvuga ko Afurika ari “igice cyabo.”