Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeU Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gicukura menshi: Amerika...

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gicukura menshi: Amerika ihanze amaso ibuye ry’agaciro ridasanzwe ryabonetse mu Rwanda

U Rwanda rukomeje gukurura amaso y’abantu batandukanye kubera umutungo w’ikirenga rufite mu mabuye y’agaciro.  

Hirya no hino ku Isi, abafite inganda barimo gushaka uburyo bwo gukoresha ayo mabuye mu buryo bwunguka.  

Kuri ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kugirana ibiganiro n’u Rwanda ku bijyanye no gutunganya ayo mabuye, cyane cyane Tantalum, akomeje kuvugwa cyane mu nganda z’imodoka. 

Bivugwa ko Tantalum icukurwa mu Rwanda ishobora gutunganywa ikifashishwa mu gukora ibikoresho bimwe na bimwe by’imodoka. Iki ni ikimenyetso cy’uko Afurika yiteguye kujya ikora ku gice kinini cy’ibikoresho by’imodoka aho kuba isoko ry’ibikoresho bitunganyirizwa hanze. 

U Rwanda, Namibia na Botswana ni byo bihugu bya mbere bya Afurika bishyigikiye ko byibura 30% by’ibikoresho by’imodoka bikorerwa muri Afurika. Intego irambye ni uko 40% by’ibyo bikoresho bizajya bikorerwa imbere mu mugabane. 

Ubu, imodoka nshya miliyoni 1,2 ni zo zacurujwe muri Afurika mu 2024, ariko harateganywa ko umubare uzazamuka ukagera kuri miliyoni 2,2 mu 2034.  

Kugira ngo iyi ntego igerweho, ni ngombwa ko ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu gukora imodoka bitunganyirizwa imbere mu bihugu bya Afurika. 

U Rwanda rufite byinshi rushobora gukoresha muri uru rugendo, nk’impu zifite ubuziranenge kurusha izo mu bindi bihugu byinshi byo ku mugabane. Ubu impu nyinshi zijyanwa muri Kenya zitunganyirizwe yo, nyamara n’imbere mu gihugu hashyirwamo imbaraga zakubaka inganda zikora ibice by’imodoka nka ‘sièges’. 

Martina Beine, Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika, aheruka kubwira IGIHE ko hari ibiganiro bijyanye n’uko mu Rwanda hatangira gukorerwa “Capacitors” zifashishwa mu bice byinshi by’imodoka zigezweho, zirimo mudasobwa y’imodoka, ‘boîte de vitesse’, n’imodoka zikoresha amashanyarazi, cyane cyane izitwa “Hybrid”. 

Yagize ati: “Hari ibiganiro byimbitse bijyanye na Tantalum, ikenewe cyane mu gukora ‘Capacitors’. Birashoboka ko Tantalum icukurwa mu Rwanda yatunganyirizwa imbere mu gihugu, igakoreshwa mu nganda z’imodoka.” 

Nubwo Volkswagen iteganya kudashora imari muri urwo rwego, itanga ubufasha mu bujyanama no mu gutuma ayo mabuye abyazwa umusaruro, kuko yasanze u Rwanda rufite ubushobozi n’ibyangombwa byose bikenewe. 

U Rwanda ni igihugu cya mbere ku Isi mu bucukuzi bwa Tantalum, rukaba rufite 22% ya Coltan yose icukurwa ku Isi, ikaba ikenewe cyane mu gukora batiri z’imodoka z’amashanyarazi.  

Ikirombe cya Rukaragata ni kimwe mu biza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba mu bucukuzi bwa Tantalum bukorwa kijyambere. 

Ni nacyo gihugu rukumbi muri Afurika gifite uruganda rutunganya Tantalum, kandi amabuye yarwo ni meza kurusha ayandi ku Isi.  

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite Coltan nyinshi (40%), kuyitunganya biragoranye kubera ko ibamo ibintu byitwa “radioactive” nka Uranium na Thorium. 

U Rwanda kandi ni urwa gatatu ku Isi mu bucukuzi bwa Tantalum, n’urwa kane mu bucukuzi bwa Tungsten, andi mabuye afite agaciro gakomeye mu gukora ibikoresho byifashishwa mu nganda zikomeye: amatara, ibikoresho byo gusudira, ibyifashishwa mu gusimbuka mu ndege, amasasu n’ibikoresho bya gisirikare. 

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro n’Amerika ku masezerano yerekeye amabuye y’agaciro.  

Ati: “Ibyo ni byo turi kuganiraho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” 

Mu ntangiriro za Mata, Massad Boulos wahoze ari umujyanama wa Perezida Trump muri Afurika, yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Kagame ku mishinga y’ishoramari.  

Yatangaje ko hari sosiyete nyinshi zo muri Amerika zafunguye imiryango y’ishoramari mu Rwanda, bitewe n’icyerekezo cyiza igihugu gifite. 

Nyuma y’uru ruzinduko, Boulos yasabye gusura ikirombe cya Nyakabingo, gicukurwamo Wolfram nyinshi muri Afurika.  

Iyo Wolfram ikoreshwa mu gukora ibyuma bikomeye bikenerwa mu ndege, inganda zikora imbunda n’ibikoresho bya gisirikare, n’ahandi hatandukanye. 

Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwohereje toni 1107 za Wolfram, cyane cyane muri Autriche aho yakiriwe neza kubera umwimerere wayo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe