Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeFARDC, Abacancuro b'Abanyamerika, Wazalendo, ingabo z'u Burundi, FDLR mu gitero cyeruye cyanateguwe...

FARDC, Abacancuro b’Abanyamerika, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FDLR mu gitero cyeruye cyanateguwe neza nyuma y’ibiganiro bya Doha

Mu gihe amajwi y’amahoro yari atangiye kuzamuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibiganiro byabereye i Doha hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23, indi nkubi y’umuyaga w’intambara yongeye kuvugwa.  

Ku wa kabiri ushize, imitwe ya FARDC, Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi (FDNB), bateye imidugudu y’Abanyamulenge muri Rugezi, mu buryo bwagutse kandi bugaragaza ko habayeho gutegura iki gitero. 

Nubwo hari hamaze gusinywa amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo ku bufasha bwa Qatar, ibikorwa bya gisirikare biri mu Burasirazuba bwa Congo byerekana ishusho itandukanye.  

Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, yagaragaje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rugana ku mahoro arambye, igihe azubahirizwa nk’uko byemejwe. Ariko se, ni nde uri kuyubahiriza? 

Anyuze kuri X yagize ati:”Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23, yakozwe ku bufasha bwa Qatar, ni intambwe ikomeye ndetse ishobora no kuba iy’ingenzi iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, igihe cyose izashyirwa mu bikorwa mu kuri no mu bwitange.”  

“Ubu bushake bwo kugarura amahoro muri ako karere bujyana n’izindi gahunda zikomeje muri uku kwezi kwa Mata 2025, kandi u Rwanda narwo rukaba rwabigizemo uruhare rugaragara”. 

Ibimenyetso birerekana ko mbere y’aya masezerano, hari imyiteguro ihambaye yari iri gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, harimo no kugura indege z’intambara zitagira abapilote zo mu bwoko bwa “Wing Loong” zifite ubushobozi bwo gukora ibitero bikomeye ku ngabo za AFC/M23.  

Andi makuru yageze kuri ITYAZO aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba aravuga ko mu gace ka Walikale, hagejejwe abacancuro benshi b’abanyamahanga, barimo n’abafitanye isano n’inzego za gisirikare z’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.  

Ejo ku wa Gatatu, habaye imirwano ikaze kugeza ubwo ingabo za FARDC n’abambari bazo bivanye mu mujyi wa Walikale. 

Ku baturage b’Abanyamulenge batuye mu bice bya Rugezi na Minembwe, abaturage batunguwe no kubyuka bumva Amasasu, gusahurwa, no kwicwa byongeye kuba nk’umuco ku baturage batagira kivurira. Amahoro basabwaga gushyigikira binyuze mu masezerano ya Doha arasa n’aho atari ayabo. 

Ni mu gihe abasirikare ba AFC/M23 baganiriye na ITYAZO bavuze ko biteguye gutsinda iyi ntambara bayita “iy’abanyamahanga”, bashinja Leta ya Congo gukoresha abacancuro b’Abanyamerika n’ingabo z’amahanga mu rwego rwo kugaba ibitero ku baturage no gusenya ibyo AFC/M23 yagezeho. 

“Turatsinda, kandi tuzatsinda burundu,” ni amagambo yatangajwe n’aba basirikare arimo umujinya w’intambara ariko anerekana kwiyemeza gukomeza urugamba. 

RDC igiye kugura izindi drones z’intambara zigezweho
Abacancuro b’Abanyamerika berekeje muri Walikale kurwana na AFC/M23
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe