Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeBarishwe: Abasirikare 2 b’Abarundi nibo barokotse impanuka y’ubwato bwa gisirikare mu kiyaga...

Barishwe: Abasirikare 2 b’Abarundi nibo barokotse impanuka y’ubwato bwa gisirikare mu kiyaga cya Tanganyika. Hahishuwe mugenzi wabo wabagambaniye?

Kugeza magingo aya, turacyakurikirana amakuru y’impanuka y’ubwato bwa gisirikare bwabereye mu kiyaga cya Tanganyika ku wa Gatanu ushize, tariki ya 18 Mata 2025, ikaba yaratwaye ubuzima bw’abasirikare benshi b’u Burundi.  

Ubu bwato bwari buvuye mu gace ka Ubwari butwaye abasirikare bakomerekeye ku rugamba.  

Imiryango y’aba basirikare yatangiye kumenya ababo baguye muri iryo sanganya, bamwe mu bagize imiryango y’ababuze ababo, bakavuga ko igisirikare gikwiye guhagarika agaceka kikavuga uko byagenze mu buryo burambuye. 

Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira uwa Gatanu, ubwato buto bwa gisirikare buzwi nka vedette bwavuye i Rumonge ahagana saa sita z’ijoro.  

Ubu bwato bwagenewe gutwara abantu 12, ariko ubwo bwarimo abantu 15. Bwari buyobowe na Adjudant-Major Onesphore Ndayishimiye, uzwi ku izina rya Braddock, umwe mu bakozi b’iperereza rya gisirikare uzwiho ibikorwa byo kwica abantu no kubura irengero ryabo.  

Ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00), ubwo bwato bwari buvuye ahitwa Ubwari busubira i Rumonge, burimo abasirikare 15, ibikoresho bya gisirikare n’imizigo yabo. 

Mu nkuru zacu ziheruka twibajije impamvu ubwato bwagiye nijoro budahawe uburenganzira busesuye bwo kugenda, ndetse twanabajije bamwe mu bari ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba dusubizwa ko byari ukugira ngo birinde guhura n’ibitero by’abanzi bari muri RDC. 

Amakuru agera kuri ITYAZO avuga ko ubwo bwato bwavaga Ubwari hari imvura nyinshi. Bukigera mu mazi rwagati, bwahuye n’umuhengeri ukaze maze burarengerwa.  

Abasirikare benshi bari barakomerekeye ku rugamba kandi nta n’umwe wari wambaye gilet de sauvetage (umwambaro ubarinda kurohama). Bose bahise bagwa mu kiyaga cya Tanganyika. 

Bamwe mu basirikare babashije kwifata ku bwato (Bafashe ku bwato) ubwo bwari bwahindukiye bwacuramye, ariko kubera ko nta mutabazi wigeze ugera aho mu minsi itatu, nabo baje kurohama. 

Amakuru ahari avuga ko abasirikare babiri aribo barokotse. Umwe muri bo ni Adjudant-Major Onesphore Ndayishimiye (Braddock), bivugwa ko yakijijwe n’abarobyi bo muri RDC ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025.  

Ubu arwariye mu bitaro byo mu mujyi wa Bujumbura. Braddock ni we wenyine bivugwa ko yari yambaye umwambaro umurinda kurohama (life jacket). Uwa kabiri warokotse ntabwo turabasha kumenya imyirondoro ye. 

Muri abo 15 bari muri ubwo bwato, 13 nta mirambo yabo iraboneka, ndetse n’ubwato ubwabwo ntiburaboneka. 

Ni inkuru yatumye benshi bibaza impamvu abasirikare bose batari bambaye imyambaro ibarinda kurohama, kandi bari mu bihe by’imvura n’imihengeri ikaze ahubwo Adjudant-Major Onesphore Ndayishimiye wari ubayoboye akaba ariwe wenyine wari uyambaye. 

Ikindi kibazo gikoeje kwibazwa ni impamvu ubwato butagenewe kurenza abantu 12 bwapakiwemo abasirikare 15 n’ibikoresho byabo byose? 

Nanone kandi haribazwa impamvu igikorwa nk’iki cy’ubutabazi cyakozwe n’abantu b’iperereza harimo Braddock uzwiho ibikorwa byo kwica no gushimuta abantu, aho gukorwa n’inzobere za marine zisanzwe zishinzwe ibikorwa byo mu mazi? 

Ibi bikurikira bishobora gutuma abantu bibaza niba Braddock atari we waba yaragize uruhare mu kugambanira aba basirikare kubw’impamvu zikurikira: 

Niwe wenyine warokotse kandi yari yambaye umwambaro umurinda kurohama, mu gihe abandi bose bari bafite ibikomere batanafite imbaraga kandi nta muntu n’umwe wambaye iyo myambaro. 

Yari akuriye iryo tsinda ryari mu butumwa, bivuze ko afite inshingano zo kugenzura niba umutekano w’abari kumwe na we utari mu kaga. 

Amakuru avuga ko bavuye Ubwari nijoro kandi mu buryo butemewe, ibyo bishobora kuba bigaragaza umugambi mubisha wari ubyihishe inyuma. 

Braddock asanzwe azwiho ibikorwa bibi birimo ubwicanyi n’iyicarubozo, ibyo bikaba bishobora gushyigikira ibitekerezo bivuga ko ashobora kuba yaragambaniye aba basirikare, cyane ko abasirikare benshi b’u Burundi bagiye bava ku rugamba batsinzwe mu minsi yabanje bagiye bahura n’uruva gusenya bamwe bakanicwa ku itegeko rya Perezida Ndayishimiye. 

Birakwiye ko hakorwa iperereza ryimbitse, ridasize icyuho, kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iri sanganya. Imiryango y’ababuze ababo ifite uburenganzira bwo kumenya icyo bazize, kandi igisirikare kigomba gutanga ibisobanuro bihagije. 

Adjudant-Major Onesphore Ndayishimiye (Braddock)
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe