Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeYari azwi nk’Intwari afite ubwitonzi n’ubuhanga: Urupfu rw’Umusirikare w’u Burundi usize abana...

Yari azwi nk’Intwari afite ubwitonzi n’ubuhanga: Urupfu rw’Umusirikare w’u Burundi usize abana babiri bakiri bato rwateye benshi agahinda.

Mu gihe igihugu cy’u Burundi cyose gikomeje kugerwaho n’amakuru y’incamugongo, umuryango wa 1ère Classe Emery Kwizera uri mu gahinda kadasanzwe nyuma y’itangazwa ry’amakuru avuga ko uyu musirikare yaba yarapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabaye ku wa Gatanu ushize, tariki ya 18 Mata 2025, mu mazi y’ikiyaga Tanganyika. 

Uyu musirikare w’Umurundi yari azwi nk’umusore w’intwari, w’ubwitonzi n’ubuhanga, ukomoka ku mutumba wa Kagimbu, komine Rutovu, intara ya Bururi.  

Mu buzima busanzwe, hari abamwitaga Rusyo—izina ry’irihimbano ryamumenyekanishaga mu nshuti no mu bandi bamumenye mu gisirikare. 

Abamuzi bavuga ko yari umusirikare ukunda umurimo, w’intore, kandi ukomeye ndetse yanagaragaraga mu myitozo n’imyiyerekano itandukanye y’ingabo z’igihugu. Nubwo yari akiri muto, yari amaze kwiyubakira izina mu ngabo z’igihugu. 

Mu mwaka wa 2022, Emery yashinze urugo, atangira ubuzima bushya nk’umugabo n’umubyeyi. Yari asanzwe ari se w’abana babiri, akaba yarahoraga yerekana urukundo n’ubwitange ku muryango we. 

Amakuru aturuka mu nshuti n’abavandimwe be avuga ko Kwizera yari mu bwato bwa gisirikare bwakoreye impanuka ku mazi y’ikiyaga Tanganyika.  

Hari amakuru atandukanye ku cyari cyamujyanye muri ubu bwato—bamwe bavuze ko yari avuye ku rugamba, mu gihe umuryango we wo wemeza ko yari ari mu karuhuko, yaje gusura umuryango we, ibintu byamugaragazaga nk’umuntu wakundaga urugo n’abe. 

Guhera ku munsi iyo mpanuka yabereyeho, nta makuru ahamye yari yatangazwa n’inzego za gisirikare ku rupfu rwa Emery, ibintu byababaje cyane umuryango we, umaze iminsi mu gihirahiro n’agahinda kenshi.  

Umwe mu bavandimwe be ni ko yabwiye itangazamakuru ati: “Turabona nk’aho adashobora kuzongera kuboneka. Ariko turacyafite icyizere gike, nubwo kimeze nk’ikirabiranya,” 

Mu gihe igihirahiro gikomeje, abantu batandukanye bifatanyije n’umuryango wa Emery, basaba ko ubuyobozi bw’ingabo bwatanga ibisobanuro birambuye kugira ngo hibandwe ku kuri kw’ibyabaye, ariko by’umwihariko kugira ngo imiryango nk’iy’uyu musirikare w’intwari ibashe gutuza no kumenya aho ihagaze. 

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya gisirikare n’imibereho y’ingabo mu karere bagize bati: “Mu bihe nk’ibi, imiryango iba ikeneye ukuri, byaba ari ibyo kwihanganisha cyangwa gusezera ku muntu wayo mu cyubahiro.” 

Urupfu rwa 1ère Classe Emery Kwizera rusize icyuho gikomeye mu muryango we, mu ngabo z’igihugu no mu bantu bose bari bamuzi.  

Yari umusirikare ukiri muto, wiyemeje kurinda igihugu cye ariko asize urugo n’abana be babiri batarakura.  

Nta rindi jambo ryiza ryavugwa muri ibi bihe, uretse gusabira uyu musirikare iruhuko ridashira, no kwifuriza umuryango we gukomera no kwihangana. 

Imana ikomeze umuryango wa 1ère Classe Emery Kwizera. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe