Isimbi Yvonne uzwi cyane nka Noeline, umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, yongeye kugaruka mu itangazamakuru no mu mbuga nkoranyambaga, ariko noneho atari kubera uburanga bwe cyangwa ibikorwa by’ubugiraneza—ahubwo kubera akazi yahisemo gukora, gakomeje gukurura impaka ndende: gukina filime z’abakuru.
Mu mashusho arenga ane yashyize kuri Instagram, Isimbi yavuze n’ijwi ryuje umubabaro, uburakari n’amarangamutima adasanzwe.
Yari ameze nk’umuntu waciye mu bintu byinshi, asaba abantu kureka kumucira urubanza ku kazi akora, cyane cyane ko nta n’umwe muri bo wigeze amufasha ubwo yari ku muhanda, mu buzima butagira icyizere.
Ati: “Ntukwiriye kuntera amabuye kuko utashyigikiye. Nabaye ku muhanda imyaka, ntagira kivurira. Ubu mbayeho neza kuko mpangana.”
Ni amagambo yashenguye imitima ya benshi, agaragaza ko ibyo akora abifata nk’igisubizo cy’ubuzima bwe aho atarinjira muri uyu mwuga yari abayeho mu buzima butoroshye.
Isimbi avuga ko ibyo akora atabihatiwe, ko ari we ubihitamo kandi abikora ku bwende bwe.
Ahamya ko atigeze ahungabanywa n’iterabwoba ry’amagambo yashyizweho kenshi, ndetse ko amafaranga yinjiza muri uwo mwuga ari menshi, ku buryo abamunenga batari no mu ntego ze z’amasoko.
Iki ni ikimenyetso cy’uko hari abantu benshi mu Rwanda ndetse no ku isi, bahitamo inzira zitandukanye z’ubuzimai. Gusa, icyo benshi bibaza ni: Ese koko kwihitiramo ubuzima bidasanzwe nko gukina filime z’abakuru ni uburenganzira, cyangwa ni ingaruka z’ubuzima bushaririye umuntu aba yaranyuzemo?
Mu butumwa yatanze muri aya mashusho, Isimbi Noeline yasobanuye ko nta n’umwe wo mu muryango we wigeze amuhagarika cyangwa ngo amugire inama yo kureka uwo mwuga. Uretse musaza we, abandi bose baracecetse.
Ibi bigaragaza ikibazo gikomeye cy’imiryango nyarwanda idashobora guhangana n’ibibazo by’abagize umuryango, ahubwo igahitamo kurebera cyangwa guceceka, akenshi ku mpamvu z’imyumvire, isoni cyangwa kubura uburyo bwo gufasha.
Isimbi Noeline yakomeje avuga ko “Ikamba sinarikoreye, ariko naryo ntabwo ryari kumbuza gukora ibyo nshaka.”
Ni amagambo agaragaza ko n’ubwo ataryegukanye, ibyo arimo gukora ubu byari biri mu mahitamo ye, hatitawe ku buryo byari kugendekera mu gihe yari kubasha kwegukana irushanwa.
Kuba umuntu yemerewe guhitamo ibyo akora, ntibisobanuye ko buri wese yemera iyo nzira. U Rwanda rufite amategeko, umuco n’imyemerere ishingiye ku bwubahane no kubungabunga ikinyabupfura rusange.
Gukina filime z’abakuru ni icyemezo gishobora guhabwa isura itandukanye bitewe n’uko buri wese areba ubuzima, uburenganzira n’indangagaciro.