Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 yahaye isomo rikomeye Perezida Tshisekedi nyuma y’amasaha macye ayitengushye mu biganiro...

AFC/M23 yahaye isomo rikomeye Perezida Tshisekedi nyuma y’amasaha macye ayitengushye mu biganiro bya doha byakubise igihwereye.

Ihuriro riharanira impinduka rya AFC/M23 ryigaruriye ku nshuro ya kabiri agace ka Walikale nyuma yo kwitandukanya n’amasezerano ya Doha, nyuma y’igihe gito ryari ryiyemeje gukura abasirikare baryo mu bice bimwe na bimwe birimo n’uyu mujyi.  

Ibi byabaye nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yananiwe kubahiriza imwe mu ngingo z’ingenzi iri huriro ryamusabye ubwo hakorwaga ibiganiro byabereye muri Qatar. 

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2025, intumwa za Leta ya RDC n’iza AFC/M23 zari zahuye i Doha hagamijwe gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.  

Imwe mu ngingo z’ibanze zarebwaga ni “ingamba zirema icyizere,” harimo guhagarika imirwano, gukura ingabo mu duce twafashwe, no kurekura imfungwa zafashwe zishinjwa gukorana na AFC/M23. 

Ihuriro AFC/M23 ryabigizemo uruhare rugaragara, rikura abarwanyi baryo mu bice birimo Walikale, ariko riburira ko niriramuka ryongeye kugabwaho ibitero, rizafata icyemezo cyo kwisubiza ibyo bice. 

Icyakora, nyuma y’icyumweru intumwa za AFC/M23 zimaze muri Qatar, zatangaje ko Leta ya RDC yateshutse ku masezerano, cyane cyane ku bijyanye no kurekura imfungwa.  

Nubwo AFC/M23 yatanze urutonde rw’abantu barenga 700 yasabaga ko bafungurwa, Kinshasa yafunguye abantu batanu batari kuri urwo rutonde, barimo umudepite wo muri Haut-Uélé. 

Abo bafunguwe bose bivugwa ko bahoze bafitanye isano ya hafi ya Christophe Baseane Nangaa, wahoze ari Guverineri wa Haut-Uélé, akaba murumuna wa Corneille Nangaa uyoboye AFC/M23.  

Ibi byatumye AFC/M23 ishinja Leta ya Tshisekedi gukina amayeri no kudafata mu buryo bukomeye gahunda y’amahoro. 

Mu masaha make yakurikiye irangizwa nabi ry’ibiganiro byakubise igihwereye, intambara yasubukuwe mu gace ka Walikale.  

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba agera kuri ITYAZO avuga ko imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo. Mu masaha ya nimugoroba, Walikale yari yamaze kugaruka mu maboko y’AFC/M23. 

Iki gikorwa gisa n’igisubizo gikomeye AFC/M23 yahaye Perezida Tshisekedi, imushinja kuba intandaro y’isenyuka ry’ubwumvikane bwari butangiye kubakwa.  

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko butazongera kwemera ibiganiro bidafite intego n’icyizere cyo kubahiriza ibyo impande zombi zumvikanyeho. 

Ibi bibaye mu gihe impungenge z’ubwiyongere bw’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo zikomeje kwiyongera, ndetse amahanga akomeje gusaba impande zombi kongera kwicarana mu biganiro byubaka amahoro arambye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe