Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeHagaragajwe ibibazo bigikomeje kuba ingorabahizi kuri bamwe mu baturage ba Kivu y’Amajyepfo...

Hagaragajwe ibibazo bigikomeje kuba ingorabahizi kuri bamwe mu baturage ba Kivu y’Amajyepfo nubwo bafite umutekano mwiza.

Nubwo mu misozi y’amajyepfo ya Kivu, mu Minembwe ifatwa nk’umurwa mukuru w’i Mulenge hari amahoro, bamwe mu baturage baho bagaragaje ibibazo bikomeje kubabera ingorabahizi.  

Nubwo abaturage bavuga ko batekanye ugereranyije n’igihe cyashize, hari ikibazo gikomeye kibugarije: kubura ibicuruzwa by’ibanze nk’umunyu, isabune, amavuta na Carbila ikoreshwa mu gukoresha iminara y’itumanaho. 

Minembwe ni komine iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, izwiho guturwa n’Abanyamulenge, bake mu Bashi n’Abapfulero, ndetse n’Abanyindu.  

Ifite ubutaka bwera butanga umusaruro w’ibigori, ibishimbo n’ibirayi, kandi izwiho ubworozi bw’inka n’andi matungo. Ariko ubwo butunzi ntibubashije kuko budashobora gukuraho ibura ry’ibintu by’ibanze mu buzima bwa buri munsi. 

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2025, umutwe wa Twirwaneho wafashe Minembwe, uyambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR ndetse n’abarwanyi b’inkoramaraso ba Wazalendo. Ibi byatumye inzira zihuza Minembwe n’andi mazone zifungwa burundu. 

Inzira ya kwa Mulima yahuzaga Minembwe na Fizi yarafunzwe, iya Bijombo yerekeza Uvira na yo ntikiri nyabagendwa kuko irimo ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo ndetse n’Inzira y’ikirere yanyuragamo indege zihuza Minembwe na Bukavu na yo yarahagaritswe. 

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi, cyane cyane ku bicuruzwa bivanwa hanze ya Minembwe. Umunyu, amavuta, amasabune ndetse na Carbila byarabuze. 

Umuturage wo mu Minembwe yagize ati: “Twabuze isabune, amavuta n’umunyu. Naho Carbila yo, rwose iminara y’itumanaho ntigikora. Hari igihe bimara iminsi irindwi yose nta tumanaho dufite.” 

Iminara ya Vodacom na Airtel, ariyo yifashishwaga cyane, yarahagaze. Airtel, nubwo yakoraga neza kurusha Vodacom, ntiyabashije gukomeza gukora kubera kubura Carbila. 

Mu gihe isi yose yihuta ku muvuduko w’ikoranabuhanga, Minembwe yasigaye inyuma cyane cyane ku bijyanye n’itumanaho rya telefone cyangwa iryo kuri internet.  

Abaturage baravunika, kandi ntabwo babasha kugera ku makuru, ubuvuzi bwihutirwa, ndetse no guhanahana amakuru y’umutekano. 

Nubwo hari ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa, abaturage bavuga ko hari icyahindutse mu buryo bw’umutekano.  

Bagaragaza ko nyuma yo gufatwa kwa Minembwe na Twirwaneho, uburenganzira bwabo bwo gutembera no kwishyira bakizana bwubahirizwa. 

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Ubuho dufite umutekano wose. Turatembera amasaha yose dushakira. Bitari nka cyagihe twari dusigaye twicwa nk’ihene.” 

Ibi ni ibintu abaturage bo mu Minembwe bavuga ko batigeze babona igihe ingabo za Leta na FDLR zari zigifite ubutegetsi muri ako gace. Icyo gihe, ngo umuturage yahuriranaga n’ingabo mu nzira agafatwa, agasahurwa, rimwe na rimwe akanicwa. 

Mu gihe uturere nka Minembwe, Mikenke na Rurambo tugenzurwa na Twirwaneho na M23 turangwa n’ituze, ibice bikigenzurwa na FARDC, FDLR na Wazalendo bikomeje kurangwa n’ihohoterwa rikabije. 

Mu Ndondo ya Bijombo na Bibogobogo, abaturage baho bavuga ko bicwa, barangazwa, kandi babuzwa uburenganzira bwo gutembera. Ahanini, ibi bikorwa by’ubunyamaswa byibasira cyane Abanyamulenge. 

Ibyo bikorwa by’ihohoterwa bigaragaza ibice bibiri bigaragara mu Burasirazuba bwa Congo: kimwe cy’amahoro n’ubwisanzure, ikindi cy’akaga n’igitugu. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe