Ibiganiro by’amahoro hagati y’inzego za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na AFC/M23 byari byitezweho gutanga icyizere cyo guhosha intambara imaze imyaka isaga ibiri irimbura ubuzima bwa benshi mu burasirazuba bwa Congo, byageze aharindimuka nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi yanze ku mugaragaro bimwe mu byifuzo byari byashyizwe ku meza n’uruhande rwa AFC/M23.
Ibi biganiro byabereye i Doha, muri Qatar, aho itsinda ry’abahuza baturutse mu Muryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’abandi bafatanyabikorwa b’amahanga, bari bashyize imbaraga mu gushaka uburyo bwo gusubiza ibintu mu buryo no kugarura ituze mu karere.
Ariko icyatunguye benshi ni uko Perezida Tshisekedi yanze kwakira ibyo AFC/M23 yamusabye, birimo ibi bikurikira: Kureka guhiga abayobozi bayo binyuze mu nkiko za gisivili cyangwa iza gisirikare.
Kwemerera impunzi z’Abanye-Congo baba mu Rwanda no mu Burundi gutaha mu mahoro, zigahabwa uburenganzira bwuzuye nk’abandi baturage.
Gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi na Luanda yasinywe mu bihe byashize ariko ntashyirwe mu bikorwa.
Aho kwihutira gusubiza ibyo byifuzo, Perezida Tshisekedi yagize ati: “Nta biganiro bizabaho na M23 kugeza igihe bashyize hasi intwaro burundu. Sinzaganira n’uwafashe igihugu ku ngufu.”
Iyi mvugo ye niyo yahise ituma AFC/M23 ifata icyemezo cyo gusubukura ibikorwa bya gisirikare, yemeza ko “Inzira ya Kinshasa” noneho ifunguye, ndetse ikaba itegereje uko izakomeza.
Kimwe mu bimenyetso byahise bigaragaza koi inzira y’ibiganiro itagishobotse, ni uko ku wa mbere, habaye imirwano ikaze i Nyangenzi muri territoire ya Walungu, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka aho ibirindiro bikuru bya AFC/M23 biri, avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanije n’abarwanyi ba Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’ingabo z’u Burundi, bagabye igitero gikomeye ku gace ka Nyangenzi, kari mu maboko ya AFC/M23 kuva mu kwezi kwa Kabiri.
Iri huriro ryatangiriye igitero mu nzira enye zikurikira: Kaliveli – Mushyenyi: Aho ingabo zaturutse mu misozi ya Mushyenyi zigana i Nyangenzi. Businga – Ngomo – Uvira: Inzira izwi cyane n’ingabo zagiye ziyikoresha mu bikorwa byashize. Weza – Kaziba: Ahazwi cyane kubera ikigo cy’ishuri ry’itorero rya Kiliziya Gatolika. Kalengera: Inzira ituruka mu misozi ikikije Nyangenzi.
Imirwano yatangiye saa mbili z’igitondo kugeza saa moya n’igice z’umugoroba, aho hifashishwaga imbunda ziremereye n’izoroheje.
AFC/M23 yatangaje ko yatsinze ibyo bitero, ingabo za Leta zisubizwa inyuma mu ntera y’ibirometero 10–15 uvuye mu mujyi wa Nyangenzi.
Amakuru y’ibanze aturuka ku mirongo y’imbere avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bishwe barenga mirongo, naho abakomeretse bagera mu magana.
Ku ruhande rw’abasivili, ntiharaboneka ibimenyetso by’ihunga rikabije, ariko ibikorwa by’ubucuruzi byari byahagaze mu gihe cy’imirwano. Kuri uyu wa kabiri, ubuzima bwatangiye gusubira mu buryo, amaduka arafungura, abaturage batangira gusubira mu mirimo.
Ibi bitero byo ku wa mbere bibaye ubwa kane AFC/M23 isubiza inyuma ibitero nk’ibi kuva yafata Nyangenzi.
Gusa uko iminsi ishira, ibikorwa byo kugerageza “gufungura inzira igana Kinshasa” ku ruhande rwa AFC/M23 biragenda bifata indi ntera, bigaragaza ko nyuma yuko ibiganiro bya Doha bitagize icyo bigeraho, M23 yiyemeje kujya kure mu rugamba rwo kubohora Abanye-Congo.
Umwe mu basirikare ba AFC/M23 yagize ati: “Twakomeje gusaba amahoro, badufata nk’abananiwe. None rero ibyo batinze kwemera bazabibona neza tutagishaka ibiganiro.”
Ni mu gihe abasesenguzi bavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gutuma umujyi wa Kinshasa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bibona ko inzira y’intambara itazageza igihugu ku mahoro arambye, bityo bakisubiraho bagasubira ku meza y’ibiganiro mu bwubahane.
Mu gihe Doha itari yabasha gutanga igisubizo gihuza impande zombi, amahitamo ari hagati ya Kinshasa na AFC/M23 arakomeye: gukomeza inzira y’amasasu cyangwa gukomoza ibiganiro bikavugisha ukuri, amateka, n’uburenganzira bw’abaturage bose ba Congo.
Uko biri kose, inzira ya Kinshasa yamaze gufungurwa—ariko icyo bizasiga mu mateka ya RDC gishingiye ku byemezo bizafatwa mu minsi mike iri imbere.