Papa Francis yitabye Imana afite imyaka 88. Amakuru yemejwe na Vatican avuga ko yari amaze igihe arwaye ndetse yari yahawe ikiruhuko cy’amezi abiri ari kumwe n’abaganga ariko yanze kugikurikiza, akomeza inshingano ze nk’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, bikekwa ko ari byo byabaye intandaro y’urupfu rwe.
Nk’uko ikinyamakuru Reuters cyabitangaje, Papa Francis yari amaze ibyumweru birenga bitanu mu bitaro bya Agostino Gemelli i Roma.
Yasezerewe ku wa 23 Werurwe 2024, ariko abaganga bamusabye kwirinda gukora akazi kenshi no gufata umwanya wo kuruhuka kugira ngo yongere kugarura imbaraga. Nubwo atari akirwariye cyane, bavugaga ko yakomeje kuvurwa no kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuva mu bitaro.
Nyamara, Papa Francis ntiyamaze ukwezi na kumwe adakora. Yahise asubira mu kazi vuba, atitaye ku mabwiriza y’abaganga.
Ku munsi yasohowe mu bitaro, yabonetse ku ibaraza ry’iyo nzu y’ubuvuzi asuhuza imbaga y’abantu bari baje kumureba.
Tariki ya 20 Mata 2025, ku Cyumweru cya Pasika, yongeye kugaragara mu ruhame byeruye ubwo yakiraga Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Croatia, Andrej Plenkovic n’umuryango we.
Nyuma yaboneyeho no gusuhuza abakirisitu benshi bari bitabiriye misa ya Pasika yabereye ku kibuga cya Mutagatifu Petero, ahari hateraniye abantu bagera ku 35,000. Papa yageze aho atwawe muri ‘Pope Mobile’, imodoka yihariye yifashishwaga mu kumugeza imbere y’imbaga.
Karidinali Michael Czerny, umwe mu bayobozi bakomeye i Vatican, yahakanye ibivugwa ko Papa Francis yivunishije agahuhurwa n’inshingano.
Yavuze ko kuruhuka gusa bidahagije ngo umuntu akire, ashimangira ko Papa yakoze ibishoboka byose ahuza inshingano n’ubuzima bwe bw’uburwayi.
Umwanditsi Austen Ivereigh, wigeze kwandika igitabo ku buzima bwa Papa Francis mu 2020, yavuze ko n’ubwo Papa yajyaga yumvira inama z’abaganga, icyamurangaga cyane ari ugushyira imbere inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika.
Icyo ngo ni cyo cyamuhatiraga gukomeza kugaragara imbere y’abakirisitu, kabone n’ubwo atari ameze neza.
Papa Francis yitabye Imana azize indwara ya stroke y’ihagarara ry’umutima. Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa 26 Mata 2025 saa yine, nk’uko byatangajwe na Vatican.