Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmunyarwandakazi Aliah Cool yongeye guhura na musaza we wo muri M23 bari...

Umunyarwandakazi Aliah Cool yongeye guhura na musaza we wo muri M23 bari bamaze imyaka 18 batabonana

Umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi cyane, Aliah Cool, ari mu bihe by’akanyamuneza nyuma yo kongera guhura n’umuvandimwe we bakuranye, bari bamaze imyaka 18 batabonana.  

Uyu musaza we witwa Colonel Kabaka, uzwi n’umuryango we ku izina rya Kagiraneza, abarizwa mu ngabo za M23 ihanganye na FARDC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Guhura kwabo kwabereye mu mujyi wa Goma, aho Aliah yari yajyanye na nyina kubasura. Ni uruzinduko rwari rwuzuyemo ibihe bidasanzwe n’amarangamutima akomeye, kuko bahuye nyuma y’imyaka myinshi batandukanijwe n’amateka. 

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Aliah yagaragaje uko uwo munsi wamubereye uw’igitangaza. 

Yagize ati: “Hashize imyaka 18 tutabonana. Musaza wanjye aheruka kundeba ndi umwana muto none nanjye maze kuba umubyeyi.” 

“Ejo natunguye maman, atungurwa no kubona aho twari turi — ni muri Goma, muri Congo. Imana ni nziza. Colonel Kabaka niko yitwa, ariko iwacu tumwita Kagiraneza. #m23” 

Aya magambo yakiriwe n’imbaga y’abamukurikira mu buryo bwuje impuhwe n’inkunga y’amarangamutima, benshi bamwifuriza gukomeza kuryoherwa n’umubano yasubiranye n’umuvandimwe we.  

Hari n’abagaragaje ko iyi nkuru ibasubije icyizere cy’uko n’abandi batandukanye n’imiryango yabo bazagira amahirwe yo kongera kubonana. 

Colonel Kabaka abarizwa muri M23, imaze imyaka myinshi irwana n’ingabo za Leta ya Congo.  

Iyi nkuru yagaragaje ko inyuma y’intambara bahanganyemo na FACRD n’abambari bayo, muri M23 harimo abantu bafite imiryango, amarangamutima n’ubuzima nk’abandi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe