Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaPapa Fransis yasize yishyuye amafaranga yose azakoreshwa mu muhango wo kumushyingura, anasaba...

Papa Fransis yasize yishyuye amafaranga yose azakoreshwa mu muhango wo kumushyingura, anasaba uburyo ashaka ko azashyingurwamo

Tariki ya 21 Mata 2025, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Kiliziya Gatolika n’abekilisitu bayo hirya no hino ku isi, nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, wari umaze imyaka 12 ayoboye Kiliziya.  

Icyakora mbere y’urupfu rwe, uyu Mushumba wagaragaye kenshi mu bikorwa byo kwicisha bugufi no gufata iya mbere mu guharanira ubuzima bw’abakene n’abababaye, yasize akoze igikorwa cyatangaje benshi: yishyuye amafaranga yose azakoreshwa mu muhango wo kumushyingura. 

Nk’uko byatangajwe n’abegereye inzu y’ubutumwa ya Vatikani, Papa Fransisiko yasabye ko azashyingurwa mu buryo bworoshye, budashamaje, adashyinguwe mu mva y’icyubahiro cyangwa se irimo ibimenyetso bikomeye nk’uko bamwe mu ba Papa bamubanjirije bashyinguwe.  

Yavuze ko imva ye izaba ari iyoroheje, mu butaka, kandi iriho inyandiko imwe rukumbi: “Franciscus”, izina yari azwiho nka Papa. 

Uyu mwanzuro wateye benshi agahinda n’amarangamutima memshi kuko werekanye ko n’iyo yari Umushumba wa Kiliziya, atigeze yifuza kurushaho kugaragarizwa icyubahiro cyihariye nyuma y’urupfu rwe.  

Ni igikorwa gihuje n’ubuzima yabagamo, aho kenshi yagaragazaga ko icyubahiro nyacyo kitava mu bimenyetso by’inyuma ahubwo kigaragarira mu gukorera abandi, gutanga imbabazi no gusigasira ubumuntu. 

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, Papa Fransisiko azashyingurwa. Misa yo kumusabira izabera ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani, aho abakristu n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye biteganyijwe ko bazitabira kugira ngo bamusezereho. 

Nyuma ya Misa, azashyingurwa muri Bazilika Nkuru ya Bikira Mariya Mutagatifu (Basilique Sancta Maria Maggiore). 

Iyo Bazilika isanzwe ishyinguyemo abandi ba Papa barindwi, barimo na Papa Clement wa IX washyinguwe muri 1669. Papa Fransisiko azaba ashyinguwe hamwe n’aba Papa bamubanjirije, ariko mu buryo bwe bwihariye, nk’uko yabiteganyije. 

Kuva mu ijoro ryo ku wa 21 Mata, umubiri wa Papa Fransisiko washyizwe muri shapeli ya Casa Sancta Marta, aho yari atuye. Ku wa Gatatu tariki 23 Mata, umubiri uzajyanwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero kugira ngo abakristu bamusezereho, banamusengere isengesho bwa nyuma. 

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Mata 2025, inteko y’Abakaridinali ihuriye i Vatikani iri gukorera inama izemezamo itariki n’ibirimo gutegurwa mu gushyingura Umushumba. Iyi nteko kandi ni yo izanatangira urugendo rwo gutegura amatora yo gutora undi Papa mushya. 

Ikimenyetso cy’uko Kiliziya Gatolika itakigira Papa cyagaragaye binyuze mu gufunga urugo rwe rwitwaga Domus Sanctae Marthae, nk’uko bisanzwe bikorwa iyo Umushumba wa Kiliziya apfuye. 

Mu bagiye kuvugwa cyane mu bashobora gutorwa nka Papa mushya, harimo Karidinali Robert Sarah, w’imyaka 79, ukomoka muri Guinea. Karidinali Sarah azwiho ubunararibonye bukomeye mu buyobozi bwa Kiliziya, dore ko yayoboye inzego zitandukanye i Vatikani guhera mu mwaka wa 2001.  

Kuba akomoka ku mugabane wa Afurika bituma abenshi bamwitegaho cyane, nk’ushobora kuba Papa wa mbere w’umwirabura uvuye kuri uwo mugabane. 

Amatora y’umushumba mushya wa Kiliziya azakorwa n’abakaridinali bafite uburenganzira bwo gutora, barimo Karidinali Sarah. Ubu hari gutekerezwa ku itariki y’inama y’itora, izaba nyuma y’ishyingurwa rya Papa Fransisiko. 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yifatanyije n’abemera bose muri iki gihe cy’akababaro. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X (Twitter), yagaragaje Papa Fransisiko nk’umuntu w’icyitegererezo mu kwita ku bababaye, kwicisha bugufi no guhamagarira amahoro n’ubumwe ku isi. 

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwe bwagize amahirwe yo kugira ubufatanye bwimbitse na Kiliziya Gatolika, ahamya ko byaranzwe n’ukuri, ubwiyunge, no kwiyemeza guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.  

Uwo mubano ni umwe mu bituma urupfu rwa Papa Fransisiko rutari urw’aba Gatolika gusa, ahubwo rukaba n’igihombo cy’isi yose. 

Mu gusoza, urupfu rwa Papa Fransisiko rusize icyuho gikomeye, ariko n’umurage udasanzwe. Yasize umurongo udasanzwe ku buyobozi bwa Kiliziya: kwicisha bugufi, guharanira abatishoboye no gushyira imbere urukundo rudasanzwe.  

Imva izanditseho gusa Franciscus, izasiga amateka nk’ikimenyetso cy’umuntu wagize ubuzima bwe igicumbi cy’urukundo no koroshya ubuzima bw’abandi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe