Mu masaha ya nyuma yo ku wa 11 Mata 2025, igice cy’ingabo za SADC (Southern African Development Community) zari zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyari mu nzira yo gusubira iwabo.
Nyamara ibintu byafashe indi ntera ubwo icyemezo kimwe cyafashwe nabi cyateje igisa n’igisa n’isanganya rikomeye mu mateka y’iyi ntambara ihanganishije AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: izo ngabo zisanze zigoswe na AFC/M23 ku mpamvu zashingiye ku bushotoranyi no kurenga ku masezerano kwazo.
Mu gihe hari hamaze kugerwaho amasezerano hagati ya AFC/M23 na SADC ku buryo bwo gucyura izo ngabo mu mahoro, birimo ko zava muri Congo zinyuze ku Kibuga cy’Indege cya Goma cyari gutunganywa ku bufatanye, hari ikintu kimwe cyabaye imbarutso y’ubushyamirane: Gutegura igitero cyo kwisubiza Goma.
Amakuru kandi avuga ko Ingabo za SADC zifuzaga gusohora i Goma imbunda zimwe ziremereye, ariko M23 ishyiraho umurongo ntarengwa – yemeza ko izo ntwaro ziremereye zidashobora gusohoka mu buryo budakurikije amategeko mpuzamahanga ndetse n’umutekano w’akarere, ibyatumye izi ngabo za SADC zivumbura kuri M23.
Icyemezo cya SADC cyo kwivumbura, igasubira mu mugambi wo kugerageza kwigarurira Goma binyuze mu bufatanye na FARDC, FDLR na Wazalendo, cyabaye ikosa ryabambitse urusyo.
Kuva icyo gihe, AFC/M23 yashyizeho uburyo bwo kugota inzira zose z’izo ngabo, by’umwihariko izari mu nkambi ya SAMIDRC (South African Mission in DRC) iri hafi y’umujyi wa Sake.
Umwe mu bari ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba waganiriye n’umunyamakuru wa ITYAZO yagize ati: “Ubu movement (ingendo) zabo zose zigenzurwa na AFC/M23.”
Yakomeje avuga ko ku manywa na ninjoro, ba mudahushwa ba AFC/M23 baba bareba ingabo za SADC nk’abareba ahashobora guturuka igitero, kandi biteguye guhita basubiza mu buryo bwihuse.
Mu gushaka gukemura iki kibazo hadakoreshejwe imbaraga, SADC yasabye uburenganzira bwo kunyura mu Rwanda kugira ngo bagere i Kigali mbere yo guhita berekeza iwabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko Kigali yemeye ubusabe bw’izo ngabo, ati: “Yego twarabemereye [kunyura mu Rwanda].”
Ariko nubwo u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gufasha izi ngabo za SADC, rwanashyizeho umurongo ntarengwa ku bijyanye n’intwaro ziremereye zashakaga kunyuza ku butaka bwarwo.
Ibi byatumye AFC/M23 igira ijambo ry’inyongera mu gucunga ibyo bikorwa, ishyiraho ingamba zikwiye.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2025, urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma.
M23 yashinje ingabo za SADC, ubufatanye na FARDC, FDLR na Wazalendo, mu kugaba ibitero byashakaga guhindura isura y’ibyemezo byafashwe mbere. Ibyo bitero byatsinzwe bitaragera ku ntego, AFC/M23 ikomeza kugaragaza ko ifite ijambo rikomeye mu mutekano w’akarere.
“Ni igikorwa cyo gushotorana,” nk’uko Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, yabitangaje icyo mu itangazo yasohoye.
Yakomeje agira ati: “Ibyo bitero bisenya amasezerano yari amaze kugerwaho na SADC, bigatuma n’umushinga wo gusana ikibuga cy’indege cya Goma uhagarara.”
Ingabo za SADC zari zizeye ko urugendo rwo gusubira mu bihugu byazo ruzaba rugendanye n’icyubahiro n’ishimwe, ariko byaje guhinduka nyuma yo gushyira imbere inyungu zabo bwite, no kwirengagiza ubusabe bwa AFC/M23.
Umwe mu basesenguzi yabivuze neza: “Kwivumbura kuri M23 nk’abana ni ukwibeshya ku ikipe muhanganye.”
Uko bigaragara, icyifuzo cya M23 cy’uko ingabo za SADC zihita ziva muri Congo si amagambo gusa. Ni umwanzuro waturutse ku bikorwa n’ibyemezo by’ubuyobozi bwa SADC ubwabwo.
Uko bizagenda nyuma y’iki kibazo biracyari mu rujijo. Ariko ikizwi ni uko AFC/M23 yahinduye amategeko y’umukino – ikaba ari yo ifite ijambo ku mutekano wa Goma, Sake n’utundi duce yigaruriye.