Umujyi wa Gitega wakanguwe n’inkuru ibabaje y’umugore witwa Nadine Bukuru, uherutse kubyara inda itagejeje igihe ku bitaro bikuru bya Gitega, akaba yaraburiwe irengero nyuma yo kubyara, hanyuma umurambo we uza gusangwa mu mugezi wa Ruvyironza, mu murenge wa Giheta mu gihugu cy’u Burundi.
Ku wa Kane tariki 17 Mata 2025, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro (9:30 PM), ni bwo Nadine yaherukaga kugaragara.
Yari amaze iminsi ari mu bitaro kubera ibibazo byo kubyara, aho yari yabyaye umwana utagejeje igihe, wakomeje kuvurirwa mu cyuma cyifashishwa mu kwita ku bana bavuka imburagihe (incubator). Gusa uko ibihe byicumaga, ntabwo byari bigishoboka kumenya aho uyu mubyeyi aherereye.
Ku wa Gatanu, ubutumwa bwo kumushakisha bwatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, busaba abantu bose gutanga amakuru mu gihe baba babonye Nadine.
Bwari buteye buti: “Muraho neza bitewe n’aho muri hose. Niba hari ubona uyu muntu, mwahamagara kuri 67… cyangwa 61… Yabuze ku wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, saa tatu n’igice z’ijoro. Yari amaze iminsi mu bitaro bikuru bya Gitega, mu cyumba cy’ababyeyi.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Umwana we aracyari mu cyuma, ariko kugeza ubu ntituzi aho Nadine ari. Turabinginze musangize abantu ubu butumwa mu matsinda yose murimo. Imana ibahe umugisha. Yitwa Nadine Bukuru, atuye i Nyabisindu, Gitega.”
Ariko ntibyatinze. Kuko ku munsi w’ejo hashize, amakuru y’incamugongo yasakaye hose: umurambo wa Nadine Bukuru wasanzwe mu mugezi wa Ruvyironza.
Ubutumwa bubyemeza bwasakajwe n’uwabonye umurambo we bwaravuze buti: “BUKURU NADINE ntakiriho. Ndi kumwe n’umurambo we. Bamusanze mu mugezi wa Ruvyironza. Ubu ari ku ivuriro rya St. Joseph i Giheta.”
Abaturage baribaza byinshi: Ni iki cyabaye kuri Nadine Bukuru? Yagiye ate mu bitaro? Ni nde wamugiriye nabi? Kuki yakuwemo atabimenyeshejwe n’umuryango we?
Ababishinzwe basabwa gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri kuri uru rupfu rubabaje rw’umubyeyi bicyekwa ko yishwe nyuma yo kubyara.
Turihanganisha umuryango wa Nadine Bukuru n’inshuti ze zose muri ibi bihe bikomeye.