Ku wa 20 Mata 2025, isi yakangutse igwa mu kantu: Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yari amaze kwitaba Imana afite imyaka 88.
Ibi byabaye hashize iminsi mike asohowe mu bitaro aho yari amazemo ibyumweru bitanu yivuriza indwara y’ubuhumekero ikomeye yaje kugera kuri double pneumonia.
Kuri Pasika, ku munsi w’ineza n’ubuntu, ni bwo Papa Francis yagaragaye bwa nyuma ari mu Pope Mobile, agira uruhare mu masengesho ya nyuma mu ruhame.
Ariko igikomeje gutera urujijo n’ibibazo byinshi ni uko urupfu rwa Papa rwateje igihirahiro cy’amarenga ya politiki, kuko yitabye Imana nyuma yuko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yari avuye i Vatican mu ruzinduko rwabaye ku wa 19 Mata 2025. Ni uruzinduko rwabaye umunsi umwe gusa mbere y’urupfu rwa Papa.
Aho i Vatican, Vance yahuye n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika, barimo Umunyabanga Mukuru wa Vatican, Cardinal Pietro Parolin, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musenyeri Paul Gallagher. Uru ruzinduko ntirwaheje Papa Francis na we mu biganiro, nubwo icyo gihe yari arembye.
Papa Francis azwiho kutajya yihishira mu kugaragaza ibitekerezo bye ku bibazo mpuzamahanga. Mu myaka yashize, yanenze cyane ubuyobozi bwa Donald Trump, cyane cyane uburyo bw’imyitwarire n’imiyoborere bushingiye ku kwirukana abimukira mu buryo budakurikije amategeko.
Papa yigeze kuvuga ko “kwirukana abimukira ku gahato atari igisubizo cyiza, ahubwo bishobora gutera izindi ngaruka ndende ku mibereho n’ubwiyunge bw’abatuye Isi.”
Iyo witegereje neza, ikibazo cy’abimukira ntikiri gusa mu rwego rwa politiki—ni ikibazo gikubiye mu mizi y’amateka y’umuntu ubwe: Papa Francis ubwe ni umwana w’Abataliyani bimukiye muri Argentine.
Kuba Visi Perezida wa Amerika, wungirije Trump, yaramusuye muri Vatican, baganira ku kibazo cy’abimukira, ni ibintu byateje urujijo ndetse bitera abasesenguzi kwibaza niba hatabayeho igitutu cya politiki gifite icyo kigamije.
Ubuzima bwa Papa Francis bwari busanzwe burimo intege nke, ariko ibyo ntibyagombye kwihutisha urupfu rwe mu buryo butunguranye.
Ku munsi yakiriye Vance, ntabwo yabashije kumusanganira nk’uko bisanzwe bigenda kuri Papa iyo hari intumwa ziturutse mu mahanga. Impamvu zatanzwe ni uko yari “arembye cyane”.
Ariko kuki Vatican itigeze itangaza ko ubuzima bwe buri mu kaga? Kuki nyuma y’iminsi mike gusa, hatangajwe ko yapfuye “mu mahoro”?
Abasesenguzi bamwe bashyira mu majwi ko ushobora kuba ari umugambi wihishe muri dipolomasi y’ibihugu bikomeye, harimo Amerika, cyane cyane ko iyi nkuru ibaye mu gihe hadutse amakimbirane mashya hagati ya Kiliziya n’uruhande rwa politiki rwa Trump.
Hari n’abatangiye kwibaza niba urupfu rwa Papa Francis rutaba rwihishemo ikimenyetso cyo kwikiza umuntu wakomeje kuvugira abatagira ijwi, by’umwihariko abimukira, abakene n’abatotezwa.
Kuva Trump yasubira ku butegetsi, byinshi byarahindutse mu mubano wa Amerika na Vatican. Urwego rwa dipolomasi rwarazambye, Vatican ikomeza kugaragaza impungenge ku miyoborere ishingiye ku ivangura n’iterabwoba rishingiye ku moko, ubwoko n’inkomoko.
Papa Francis yakomeje kurwana intambara yo kuvugira impunzi, abimukira ndetse n’abatotezwa mu mahanga, ibintu bitandukanye n’uburyo Trump agaragaza ubutegetsi bwe.
Ni muri urwo rwego bamwe babona ko urupfu rwa Papa Francis atari ibyago gusa cyangwa iherezo ry’ubuzima, ahubwo ari igikorwa cyapanzwe mu bwiru n’ubuhanga bwa dipolomasi buvanze n’ubutasi.
Urupfu rwa Papa Francis rugaragaza ishyamba ry’inzitane ry’imibanire hagati ya Kiliziya n’ibihugu bikomeye.
Abakirisitu benshi bakomeje gusaba ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe ndetse no kumenya niba hari iperereza ryimbitse rizakorwa mbere yo kumushyingura.
Hari ubwoba ko uyu mutekano mucye wa dipolomasi ushobora kongera umwuka mubi mu mibanire ya Kiliziya n’igihugu cya Amerika, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bw’icyo gihugu bukomeje gukomera ku migambi irimo gutsikamira impunzi n’abimukira.
Uko byagenda kose, urupfu rwa Papa Francis rubaye mu gihe cyuzuyemo ibibazo bya politiki, impaka ndende ku mibereho y’abimukira n’ubukana bwa dipolomasi yihisha inyuma y’urukundo n’imibereho myiza.
Niba yarishwe cyangwa atishwe, ni ikibazo kizakomeza gutera urujijo—ariko ikigaragara ni uko hari byinshi bitavuzwe… byinshi byahishwe… byinshi bizasobanuka nyuma, kandi byose tuzakomeza kubigeza ku bakunzi bacu.
