Tuesday, July 1, 2025
Tuesday, July 1, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaUbutumwa bwuje intimba bwa Antoine Cardinal Kambanda, Joseph Kabila na Perezida Ndayishimiye...

Ubutumwa bwuje intimba bwa Antoine Cardinal Kambanda, Joseph Kabila na Perezida Ndayishimiye kuri Nyirubutungane Papa Francis witabye Imana.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, Isi yose yatewe agahinda n’urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, wari ugejeje ku myaka 88 y’amavuko.  

Inkuru y’urupfu rwe yakiriwe nk’ihungabana rikomeye mu mitima ya benshi, cyane cyane abari basanzwe bamufata nk’uw’ikirenga mu rukundo, ukuri, ubuzima bw’ubusabane n’umurage w’ubworoherane mu bantu. 

Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko Papa Francis yasize urugero rudasanzwe nk’umwigishwa w’ukuri wa Yezu Kristu. Yagize ati: “Adusigiye urugero rwiza rw’umwigishwa w’ukuri wa Yezu. Turagije Roho ye urukundo n’impuhwe by’Imana.” 

Uyu mushumba wa Kiliziya usanzwwe witwa Jorge Mario Bergoglio, yari umuyoboke w’Abayezuwiti (Jesuit), akaba ari nawe wa mbere muri iri tsinda ry’abihaye Imana wigeze kugera ku ntebe y’ubupapa. 

Yatoranyijwe ku wa 13 Werurwe 2013 asimbuye Papa Benedigito wa XVI wari weguye, aba n’umwe mu bapapa bake cyane batari bakomoka ku mugabane w’u Burayi, ndetse akaba uwa mbere waturutse muri Amerika y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Argentine. 

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yifatanyije n’Abagatolika ku Isi, yandika ku rukuta rwe rwa X amagambo yuje intimba agira ati: 

“Nifatanije n’Isi yose mu kababaro gakomeye natewe no kumenya inkuru y’urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis. Ntanze ubutumwa bw’akababaro kenshi n’amarangamutima ku Kiliziya Gatolika mu Burundi no ku Isi hose. Nzakomeza kuzirikana ubutumwa bwe bw’ukwemera n’ubumuntu yampaye ubwo nasuraga Vatican muri Werurwe 2022.” 

Iri jambo rihamya ko Papa Francis atari umuyobozi w’idini gusa, ahubwo yari intumwa y’amahoro, imbuto y’ubuntu n’umunyampuhwe ku bantu bose — by’umwihariko abakene, abimukira, intamenyekana n’abari mu kaga. 

Naho Joseph Kabila, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamusezeye mu magambo akarishye asize isomo rikomeye ku bayobozi bo ku Isi.  

Yagize ati: “Ntuye icyubahiro Papa Francis, umugabo w’ukuri n’umuntu w’Imana. Yibukije Isi yose ko ubutegetsi budashingiye ku butabera ari imwe mu nkomoko z’ihohoterwa. Aruhukire mu mahoro. Kandi ubutumwa bwe bukomeze guhumuriza no gushishikariza abaharanira amahoro, yaba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no hirya no hino ku Isi.”  

Aya magambo ya Kabila agaragaza ko Papa Francis atari intumwa y’ukwemera gusa, ahubwo yari n’indorerwamo y’ubutabera, ubutwari n’ubumuntu, byaganishaga Isi ku mahoro arambye. 

Mu myaka 12 yamaze ku butegetsi bwa Kiliziya, Papa Francis yagaragaye nk’umushumba wihariye warwanyije ivangura, yita ku bakene n’abatishoboye, yifashishije imyitwarire y’ubwigunge, ubusabane n’ubuyobozi butuje.  

Ni we mushumba wagiye yifatanya n’abayoboke b’andi madini, atanga ubutumwa bw’ubwiyunge n’ubwubahane hagati y’abatuye Isi, abahamagarira gusenyera umugozi umwe no kurenga ku byo batumvikanaho kugira ngo batange icyizere n’umucyo mu Isi yuzuyemo amakimbirane n’urwikekwe. 

Urupfu rwa Papa Francis ni igihombo gikomeye ku Isi, ariko umurage we uzakomeza kubaho binyuze mu bikorwa bye, inyigisho ze n’urukundo yagaragarije abantu bose. Isi ifite inshingano yo gukomeza umurage we, ishyira imbere ukuri, ubutabera n’impuhwe nk’uko yabidutoje. 

Nyirubutungane Papa Francis, ruhukira mu mahoro. Isi iragukumbuye, ariko izakomeza kukwiga. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe