Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaMbere yuko yitaba Imana, Nyirubutungane Papa Francis yasigiye ubutumwa Perezida Ndayishimiye w'u...

Mbere yuko yitaba Imana, Nyirubutungane Papa Francis yasigiye ubutumwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi ucungirwa umutekano n’abarwanyi badasanzwe ba FDLR.

Mu gihe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yari akomeje kwiyubakira ishusho y’umuyobozi wicisha bugufi, ushingira ku kwemera kwa Gikirisitu, hari ibimenyetso bikomeje gukurura impaka ku bijyanye n’uburyo ubutegetsi bwe bukorana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR. 

Tariki 26 Werurwe 2025, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Nyirubutungane Papa Francis i Vatikani mbere yuko yitaba Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2025. 

Muri uru ruzinduko, aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye hagati ya Leta y’u Burundi na Kiliziya Gatolika, gahunda zo guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu ndetse no kurwanya ubukene.  

Perezida Ndayishimiye yashimiye Papa Francis ku ruhare agira mu guteza imbere u Burundi, by’umwihariko ashimangira ko Kiliziya ifite uruhare rukomeye mu kunga Abanyaburundi nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane n’intambara z’abenegihugu. 

Mu kiganiro yahaye Vatican News, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko ubuyobozi bwe bushingiye ku mahame y’Imana kandi yifuza ko Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kunga Abanyaburundi.  

Yavuze ko igihugu cye cyanyuze mu mateka arimo ubwicanyi, ivangura n’imvururu za politiki, ariko ko ubu kigeze ahasaba ubufasha bwo kwimakaza ubumwe n’iterambere rirambye. 

Mu butumwa bwe bwa nyuma, Papa Francis yasigiye Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Turamutse twumvise ijwi ry’Imana mu bacitse intege, abaciwe, n’abatabasha kuvuga, twaba dutangiye inzira y’ubuzima nyakuri. Niba urukundo ari rwo ruranga ubutumwa bwacu, ni bwo buzahoraho no mu rupfu.”  

Nyuma yuko avuye i Vatikani, Perezida Ndayishimiye yongeye kugaragara ku wa Gatanu Mutagatifu (18 Mata 2025) mu mihango y’Inzira y’Umusaraba mu Mujyi wa Gitega, aho we ubwe yafashe umusaraba arawuheka, yifatanya n’abaturage mu masengesho no mu bubabare bwa Yezu Kristu. 

Ibi byabaye mu gihe inkuru zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu, zivuga ko umutekano wa Perezida ucungwa n’abantu badasanzwe bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR.  

Uyu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ingabo z’imitwe yitwaje intwaro zishinjwa uruhare mu byaha bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu. 

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano mu Burundi bemereye mu ibanga ko bamwe muri aba barwanyi ba FDLR bashinzwe umutekano wa Perezida, mu gihe abandi basigaye bagura ubutaka n’amazu i Bujumbura no mu yindi mijyi minini y’igihugu, bigatuma benshi bakeka ko habayeho amasezerano y’ibanga hagati y’ubu butegetsi n’iyo mitwe irimo FDLR. 

Muri Icyo gihe cyose, Perezida Ndayishimiye yakomeje kwiyerekana nk’umuntu uharanira amahoro n’ubumwe, avuga ko “umwanzi wa mbere” w’Abarundi ari ubukene, atari politiki.  

Ati: “Igihe cy’amakimbirane cyarangiye, ubu ni igihe cyo kwiyubaka hamwe.” 

Nyamara, abasesengura politiki yo mu karere bavuga ko iyo nzira y’Umusaraba Perezida Ndayishimiye yitabiriye ishobora kuba ari ishusho y’indi nzira irimo kugenda yigaragaza: iy’ubutwererane buhumira ku mirari n’imitwe yitwaje intwaro, bishobora gushyira mu kaga umubano w’u Burundi n’ibihugu bituranyi, cyane cyane u Rwanda. 

U Rwanda rwakomeje gusaba amahanga gufatira ingamba FDLR, ruyishinja kuba isoko y’umutekano muke mu karere, ndetse rutangaza ko rutazihanganira na rimwe ubufasha iyo mitwe ihabwa n’ibihugu cyangwa abantu ku giti cyabo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe