Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeN’u Rwanda ntabwo rwabyemera: Abasirikare ba SADC bagombaga gusubira iwabo banyuze i...

N’u Rwanda ntabwo rwabyemera: Abasirikare ba SADC bagombaga gusubira iwabo banyuze i Kigali bivumbuye kuri AFC/M23 kubera ikintu kimwe rukumbi batumvikanyeho?

Mu gihe gahunda yo gucyura Ingabo za SADC zari zaroherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igenda ishyirwa mu bikorwa, igice cy’izi ngabo cyafashe icyemezo gitunguranye – kwivumbura ku mutwe wa AFC/M23 kubera ikintu kimwe cyabaye inzitizi rukumbi. 

Amakuru yizewe aturuka ahabaye ibiganiro hagati ya SADC na AFC/M23, aravuga ko kutumvikana kwaturutse ku bikoresho bya gisirikare izi ngabo zashakaga kujyana iwabo, harimo imbunda ziremereye. 

Aya makuru avuga ko M23 yategetse ko hari intwaro zidashobora gusohoka muri Goma, ndetse ko n’izindi zitanyura mu Rwanda.  

Icyo cyemezo cyahise gituma abasirikare bamwe ba SADC bafata umwanzuro wo kwivumbura, bamagana ibyo bise “kudaha agaciro uruhare rwabo mu mutekano wa Goma na Sake.” 

Umwe mu basesenguzi mu bya dipolomasi yabitangaje agira ati: “Ntabwo bigeze batekereza ko bari muri Kivu atari amahitamo yabo bwite, ahubwo ari ubutumwa mpuzamahanga. Kwivumbura kuri M23 nk’abana ni ukwibeshya ku ikipe muhanganye.” 

Ubusabe bw’abasirikare ba SADC bwo kunyura mu Rwanda bwo bwakiriwe neza na Leta y’u Rwanda, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko Kigali yabyemeye.  

Ati: “Yego twarabemereye [kunyura mu Rwanda].” 

Biteganyijwe ko izi ngabo zizinjirira ku mupaka wa Rubavu, zikomereza i Kigali mbere yo kwerekeza muri Tanzania, igihugu kimwe mu bifiteyo ingabo nyinshi. Uretse Tanzania, ibindi bihugu bigize ubu butumwa harimo Afurika y’Epfo na Malawi. 

Gusa icyemezo cya M23 cyo gukumira intwaro zimwe cyabaye igipimo cy’ubushobozi bw’uyu mutwe mu gucunga umutekano n’ibikorwa byose bigamije gutuma ubusugire bw’akarere butazamo icyuho.  

Nubwo Ingabo za SADC zifite uburenganzira bwo gutwara ibikoresho byazo, ntabwo ari byose byari byemewe, cyane cyane ibyakumirwa n’amategeko mpuzamahanga n’ay’akarere cyangwa ibifitanye isano n’umutekano w’ahantu banyuramo. 

Umwuka mubi hagati ya M23 n’izi ngabo wakajije umuriro nyuma y’imirwano yo ku wa 11 Mata, aho AFC/M23 yashinje SADC kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo. 

Ni muri urwo rwego no gucyura ingabo byashyizwemo imbaraga, aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Jenerali Rudzani Maphwanya, yavuze ko iki gikorwa kigomba kwihutishwa. 

U Rwanda, nk’uko byigeze no kugenda kuri bamwe mu bakozi ba Loni bari baraburiye inzira yo kuva i Goma, rwongeye kugaragaza ko rufite ubushake bwo koroshya ibikorwa bigamije amahoro, ariko narwo rufite umurongo ntarengwa ku bijyanye n’ibikoresho by’intambara bishobora kunyuzwa ku butaka bwarwo. 

Mu gihe hari abakibaza icyo bivumbura kwa SADC bizageraho, bamwe mu basesenguzi bavuga ko ari “uguhimana ku busa”, kuko M23 ifite ijambo rikomeye ku bijyanye n’umutekano wa Goma – kandi, mu by’ukuri, n’u Rwanda ubwacyo rutakwemera ko imbunda ziremereye zinyuzwa ku butaka bwarwo nta kugenzurwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe