Kuva intambara yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutima w’Abanyarwanda benshi uri kuri iyi ntambara, ariko si mu magambo gusa.
Hari abavuga ko bumva, banagana cyangwa banashyigikira M23 – umutwe umaze imyaka usaba Leta ya Congo ko itanga uburenganzira bwuzuye ku baturage bavuga Ikinyarwanda.
Nubwo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ko rufasha uyu mutwe, ubuyobozi bw’igihugu bukomeje kugaragaza ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bitareba gusa abanyekongo, ahubwo bifitanye isano n’akarere kose.
Mu by’ukuri, aho ibintu bigeze, hari Abanyarwanda batari bake bumva impamvu M23 yafashe intwaro. Hari n’abarenze amagambo, bifuza gutanga umusanzu wabo, haba mu buryo bw’amafaranga, mu gushyigikira ibitekerezo byawo cyangwa no kujya kurwana byeruye.
Umunyamategeko akaba n’umushakashatsi, Gatete Ruhumuliza, yagaragaje ko ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bidakwiye kwitwa gusa intambara.
Kuri we, ni urugamba rw’abaturage bari mu kaga k’indengakamere, bahigwa, bateshwa, batotezwa, bamwe bicwa abandi bagahindurwa abacakara.
Gatete avuga ko ibibazo by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bo muri Congo bifite imizi mu gushaka kubambura gakondo yabo kubera ubutunzi bwihishe munsi y’ubutaka.
Yagize ati: “Iyo uhinze, uba ukeneye ubutaka. Iyo woroye, ukeneye ubutaka. Ariko iyo uje gushaka amabuye y’agaciro, urabananiza ukabirukana.”
Aba baturage bavuga Ikinyarwanda bakunze kuba ari abahinzi, aborozi, n’ababumbyi, imirimo ikenera ubutaka bunini.
Nyamara, ubwo butaka bukomeje kwifuzwa n’abashoramari n’abenegihugu bifashishwa n’amakoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwikira Leta.
Gatete agaragaza ko uburenganzira bwabo buhutazwa ku nyungu z’amabuye nka coltan, zahabu, na lithium.
Gatete yemeza ko M23 ihagaze nk’ijwi ry’abaturage batakibona aho bahungira.
Ati: “iyo abantu bose baguhinduriye umugongo, uhitamo gufata intwaro.”
Kuba uyu mutwe warasubukuye urugamba nyuma y’imyaka utari ku rugamba, abenshi babifata nk’ikimenyetso cy’uko ibiganiro byanze kugera ku ntego.
Gatete ati: “Iyo uhanyuze birababaje. Nta mashuri, nta mavuriro, nta mihanda, nta mazi meza. Ariko amabuye yo aracukurwa. None se abaturage b’aho baba barakoshereje nde?”
Yatanze urugero ku mibereho mibi y’abaturage b’aho, avuga ko ibikorwa by’iterambere bibasiga inyuma, aho ubukene bukabije n’akarengane bifatwa nk’ihame. Ibyo byose bituma hari Abanyarwanda bumva uyu mutwe, ndetse bakawushyigikira.
Kuri bamwe, M23 ntiyari ikwiye kwitwa umutwe w’iterabwoba, ahubwo ikwiye kwitwa “umutwe w’ubutabera,” nk’uko bamwe mu baturage babyita mu bitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga.
Mu Rwanda, Abanyarwanda benshi bafite inkomoko cyangwa imiryango mu Burasirazuba bwa RDC. Abandi bakaba bafite bene wabo bari mu bikorwa bya M23.
Gatete avuga ko hari ababatera inkunga yaba ari iy’inkweto, imiti cyangwa amakoti yo kwirinda imbeho, si uko ari impamvu za gisirikare, ahubwo ni ubuvandimwe.
Abisobanura agira ati: “Ubuse mubyara wanjye uri muri M23, ansabye amafaranga ngo agure ikoti, sinayamuha? Ngo ni uko Leta y’u Rwanda itabishyigikiye? Icyo ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye, kitavuye ku rwego rwa politiki.”
Ibi bituma hari abavuga ko gushyigikira M23 atari ukubera impamvu za gisirikare, ahubwo ari ikimenyetso cyo guharanira uburenganzira bw’abantu basangiye inkomoko, ururimi n’amateka.
Perezida Félix Tshisekedi yahakanye kenshi ko atazigera agirana ibiganiro na M23, ariko Gatete we abona aho ibintu bigana, umuti w’aya makimbirane ari uko impande zihanganye zicarana ku meza y’ibiganiro.
Ati: “Nta ntambara irangira idasojwe n’ibiganiro. Nta n’imwe. Ushobora kuyitsinda ariko igihe kizagera uganire n’uwo warwanyije. Ibizaba mu biganiro niyo byaba ibintu bikomeye cyane, ariko ntibizabuze kuba.”
Ku bwe, icyifuzo cyo gukuraho M23 burundu cyangwa kuyiharira inzira y’umusaraba ntaho kizageza RDC. Ahubwo, asaba Tshisekedi ko yakwemera ko ibiganiro bigarura amahoro birimo n’abo igihugu cyigeze kwanga.
U Rwanda rumaze gufatirwa ibihano n’ibihugu bimwe birushinja gufasha M23. Gusa Gatete avuga ko ibyo bihano nta gaciro bifite keretse iyo abaturage ubwabo babibona nk’ibibahungabanya.
Ati: “Wowe ubaye umugabo ugatunga abawe, ugahinga, ugacuruza, ugakora ubukerarugendo, ugatwara abantu, ni iki cyatuma ufatwa nk’umugaragu w’undi?”
Avuga ko ibihugu bitanga imfashanyo bikwiye guhindura uburyo bihuza ubufasha n’ubuzima bw’abaturage.
Ati: “Ntibaduha amafaranga yo kuvura abana cyangwa kubaka ibitaro, ahubwo baduha ayo gutumira Formula 1. None se izafasha umuturage uri i Nyabihu?”
Mu gusoza, Gatete ashimangira ko icy’ingenzi ku Banyarwanda atari imfashanyo y’amahanga cyangwa imiyoborere y’abandi, ahubwo ari ubumwe, ubwigenge n’ubushake bwo kutemera gukomeza kuba igikoresho cy’inyungu z’ibindi bihugu.
Iyo urebye uburyo bamwe mu Banyarwanda babyumva, birenze gushyigikira umutwe wa M23.
Biba nk’igikorwa cya politiki y’umuco, nk’ubutumwa bwo kuvuga ngo: “Ntitwakwihanganira indi Jenoside ikorwa kubera amabuye y’agaciro.”
Nubwo guhitamo gufata intwaro atari inzira yihutirwa ku bantu bose, hari abumva ko M23 ari igisubizo cy’igihe gito ku bibazo by’imyaka n’imyaka byirengagizwa.
Kandi uko iminsi igenda ishira, nubwo imitwe ya politiki n’ibihugu bikomeye bitabyemera, impamvu M23 irwanira isa n’iyumvwa neza kurushaho ku muturage usanzwe wo mu karere k’Ibiyaga bigari.