Usekanabo callixte w’imyaka 67 na Kanyandekwe evariste w’imyaka 48 batawe muri yombi bakekwaho ingengabirekerezo ya jenoside mu gihe bombi bigeze gufungirwa uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakarekurwa batarangije igihano.
Ni nyuma y’aho Usekanabo callixte akurikiranyweho kubwira umukecuru w’imyaka 72 warokotse jenoside yakorewe abatutsi ko yamukata ijosi nyuma yo kumusanga amwibira igitoki.
Usekanabo mu byo yafungiwe harimo no kwica umugabo w’uwo mukecuru muri 1994.
Uwo mukecuru avuga ko ayo magambo yayamubwiye ubwo yamufatiraga mu cyuho amaze kumwiba igitoki mu murima uherereye mu mudugudu wa mutusa.
Usekanabo yahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aburanishwa n’urukiko gacaca rwamukatiye gufungwa imyaka 9 ariko agafungwa imyaka 2 gusa.
Imyaka yari isigaye yagombaga kuyikoramo imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, ariko ngo na yo yayikoze mu myaka 2 n’igice gusa.
Bivugwa ko yakomeje kwihishahisha mu mudugudu wa mutusa, yakumva hari abajujura ko atarangije igihano agahungira mu bugarama mu karere ka rusizi.
Uyu mukecuru agira ati: “yaraje ingeso y’ubujura iramwokama, atangira kujya atwiba imyaka mu mirima. Ngiye guca igitoki mu murima wanjye nsanga yagiciye anagifite, mubajije impamvu yanyibiye igitoki turacyocyorana, arambwira ngo umupanga we azi aho yawushyize nkomeje kumuzamuraho akanwa yawuzana akankeba akajosi.”
Uwo mukecuru ngo yahise agira ubwoba kuko acyibuka uburyo uwo mugabo yari umugome mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, ari na byo byamuteye gutangira amakuru ku gihe kugira ngo Usanabo afatwe.
Ati: “mu byo yafungiwe no kwica umugabo wanjye muri jenoside byarimo. Numvise ntashywe n’ubwoba kuko n’ubusanzwe mba jyenyine, ntekereza ko nijoro yaza akankuraho ijosi nk’uko yari abimbwiye.”
Inkuru ya imvaho nshya ivuga ko Usekanabo afunganywe na Kanyandekwe “uvugira mu ruhame ko ubuhiri yicishije abantu muri jenoside ntaho bwagiye.”
Kanyandekwe na we urukiko gacaca rwamukatiye gufungwa imyaka 8 ariko afungwa imyaka 6 n’igice, ataha igihano kitarangiye bivugwa ko yafunzwe ataruzuza imyaka y’ubukure.
Ngo “aya magambo akomeza kuvuga mu ruhame n’abo bafunganywe barayamaganye bavuga ko adakwiye, akwiye gufatwa akayabazwa kuko yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside. Twarabigenzuye dusanga koko abyigamba buri gihe, turamufata na we ashyikirizwa ubugenzacyaha,” ni ko uhagarariye ibuka muri kagano yavuze
Abo bagabo bombi bafungiwe kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya kagano mu karere ka nyamasheke, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranyweho.